Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira yatangaje ko hari abandi bantu batatu bashya bakize indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg.
Aba bahise basezererwa mu bitaro biyongera ku bandi bantu batanu basezerewe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bose hamwe bahita baba umunani.
Batatu bakize Marburg mu gihe ku Cyumweru hari abandi bantu batatu basanzwemo iyi ndwara mu bipimo 359 byafashwe.
Ibi byatumye abamaze kwandura iyi ndwara mu gihugu bagera kuri 49, bakaba barabonetse mu bipimo 2107.
Nta muntu mushya wahitanwe n’iyi ndwara ku Cyumweru, gusa mu gihugu hari abantu 12 bamaze kwicwa na yo.
Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Marburg, ku Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye gutanga inkingi z’iki cyorezo. Ni nyuma yo guhabwa inkingo zibarirwa muri 700.
Ni igikorwa cyagombaga gutangirira ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura, by’umwihariko abaganga bahura cyane n’abanduye kiriya cyorezo.
Tanga igitekerezo