Nyuma yuko u Burusiya butangije ibitero bya gisirikare muri Ukraine nk’uko bubyita, abantu benshi mu Isi batangiye kwibaza niba Perezida Vuldmir Putin ari we ubwe ufite ububasha bukomeye ku buryo yategeka ibyo ashaka mu gihugu kugeza anagishoye mu ntambara n’igihugu cya Ukraine.
Twifashishije ibyegeranyo binyuranye ndetse n’abasesenguzi muri politike mpuzamahanga, tugiye kureba abantu b’imbere (Inner Circle) mu butegetsi bwa Perezida Vuldmir Putin, twifashishije ikinyamakuru Express.
Icya mbere cyo kumenya ni uko Perezida Vuldmir Putin ari we uri ku mwanya wa mbere mu bafite ububasha ku bintu byose mu Burusiya, ibi bikumvikanisha uruhare rw’inshuti ze mu myanzuro ifatwa mu gihugu.
Benshi mu nshuti z’akadasohaka za Vuldmir Putin ziganjemo bagenzi be bakoranye mu butasi bwa KGB (Kremlin General Bureau) mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti.
Nikolai Patrushev
Nikolai Patrushev ni umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru mu Burusiya akaba ari umunyamabanga w’inama ishinzwe umutekano mu Burusiya kuva mu mwaka 2008. Ari kandi mu rwego ngishwanama rufata ibyemezo hamwe na Perezida, ku bibazo by’umutekano w’igihugu.
Mbere yo kugera aha hose, yabaye umuyobozi w�ikigo cy�u Burusiya gishinzwe umutekano (FSB), ikigo cy�abasimbuye KGB yahoze ku gihe cy’Abasoviyeti. Yayoboye FSB kuva mu 1999 kugeza mu mwaka 2008.
Patrushev azwiho kuba atarigeze ajya imbizi n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, cyane kurusha ahubwo Perezida Vuldmir Putin. Azwi nk’umwe mu bantu batatu b’indahemuka ba Putin bakoranye na we kuva mu myaka y’1970 muri St Petersburg.
Babiri basigaye barimo umuyobozi ushinzwe umutekano, Alexander Bortnikov, hamwe n�umuyobozi ushinzwe iperereza mu mahanga, Serge Naryshkin.
Alexander Bortnikov
Alexander Bortnikov ni umuyobozi w’ikigo cy’iguhugu gishinzwe ubutasi, FSB (The Federal Security Service). Uyu akaba ari muri batatu bizerwa naP utin.
FSB ifite uruhare runini mu zindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Burusiya, bikaba binumvikanisha imbaraga umuntu uruyobora aba afite mu gihugu. Rufite n’ingabo zarwo zihariye.
Tatiana Stanovaya, impuguke mu bijyanye n�umutekano akaba ari na we washinze ikigo cy�ibitekerezo cya politiki, R Politik, yagize ati: �Dushobora gutekereza ko Bortnikov ageza kuri Putin buri munsi raporo zivuga ku ngaruka mbi z�Abanyamerika cyangwa uruhare rw�ibihugu byo mu Burengerazuba mu Burusiya."
Uyu Alexander Bortnikov hamwe na Nikolai Patrushev birazwi neza ko bari mu murongo umwe na Putin wo kutajya imbizi n’Uburengerazuba bw’isi.
Sergei Naryshkin
Naryshkin ni umunyapolitike akaba n�umucuruzi mu Burusiya. Yabaye umuyobozi w�ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi mu mahanga, SVR (Foreign Intelligence Service) kuva mu mwaka w’2016.
Iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi mu mahanga gikorana bya hafi n’ikigo gikomeye cyubutasi FSB. Narushkin ayoboye kandi ikigo gishinzwe amateka y�u Burusiya.
Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye mu Burusiya, Andrei Soldatov, nk’uko abibona, byagaragaye ko ari ingenzi cyane kuri Naryshkin guha Perezida ibitekerezo bye ku bikorwa binyuranye.
Sergei Shoigu
General Sergei Shoigu ni Minisitiri w�ingabo w�u Burusiya muri iki gihe akaba n�umujyanama wa hafi wa Perezida Vuldmir Putin.
Shoigu afatwa nk’umuyobozi ukomeye w’ingabo mu Burusiya nyuma y’uko intambara ya kabiri y’Isi irangiye. Aza inyuma ya General Georgy Zhukov.
Shoigu yabaye Minisitiri w�ingabo kuva mu mwaka w’2012, ashingwa ivugurura rikomeye mu ngabu z�u Burusiya. Kandi yagize uruhare runini mu gutegura ibikorwa bya gisirikare biri kubera muri Ukraine.
Impuguke mu bijyanye n�umutekano mu Burusiya akaba n’umwanditsi, Andrei Soldatov yagize ati: "Shoigu ntabwo ashinzwe igisirikare gusa, ahubwo ashinzwe igice kimwe mu bitekerezo kandi mu Burusiya, ingengabitekerezo ishingiye ku mateka. Ikindi kandi niwe ubigenzura."
Nubwo tubonye abantu b’akadasohoka ba Perezida Vuldmir Putin bagira n’uruhare runini mu Burusiya, ari ko kandi ushobora no kongera abandi nk’uwahoze ari Perezida, Dmitry Medvedev, ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sergey Lavrov ,kuko aba nabo hamwe n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abanyapolitiki bakomeye mu Burusiya bavuga rikijyana.
2 Ibitekerezo
NSANZUWERA Evariste Kuwa 11/01/23
Imyanzuro bafata niyinyunguzabo Cyane kuruta iyarubanda rugufi.
Nshingiye kuri ababagabo nubufasha amaranga atanga bararushako kujyara Ukraine Habi. Intambara ntiteze guhagarara nibikomeza gutya.
Subiza ⇾N.Ildephonse Kuwa 14/01/23
Uko biri kose intambara izatinda ari ko izarangira
Subiza ⇾Tanga igitekerezo