
Amakuru aturuka mu kipe ya Rayon Sports aravuga ko kugeza kuri uyu wa Kane abakinnyi bayo bari bataremera kujya i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2023.
Rayon Sports yagombaga kujya i Huye ku wa Kabiri w’iki cyumweru gusa birangira urugendo rwayo rusubitswe, bijyanye n’uko hari amafaranga abakinnyi bayo bakiyishyuza.
Ni amafaranga arimo umushahara w’amezi abiri ashize, ndetse n’uduhimbasamusyi tw’imikino ibiri iyi kipe yatsinze irimo uwa Sunrise FC ndetse n’uw’Igikombe cy’Amahoro yasezereyemo Intare FC.
Bijyanye no kuba hari abakinnyi benshi bari mu mpera z’amasezerano yabo, banze kujya gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro batarahabwa amafaranga yabo.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru amakuru ariho ni uko Perezida Uwayezu Jean Fidèle wa Rayon Sports yijeje abakinnyi b’iyi kipe ko agomba kubahemba amafaranga y’ukwezi kwa Mata, hanyuma ay’ukwa Gicurasi akazayabahemba nyuma y’umukino wa APR FC.
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ari bwo Rayon Sports yagombaga kwerekeza i Huye, gusa ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo bari bagahagurutse kuko batarahabwa amafaranga yabo.
Bivugwa ko kugeza ubu abakinnyi 10 ari bo bonyine bemeye kujya gukina uriya mukino; mu gihe abandi bose barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Léandre Onana, Héritier Luvumbu na Musa Esenu badakozwa ibyo kujya kuwukina batarahabwa amafaranga yabo.
Rayon Sports ikomeje kuvugwamo uruhuri rw’ibibazo mu gihe APR FC bazahura yamaze kugera i Huye kuri uyu wa Kane.
Tanga igitekerezo