Mu muziki w’u Rwanda, hari abahanzi bagiye bahirwa bakamenyekana bagatumbagira ariko wasuzuma ugasanga nta mpano bari bafite. Hari abandi twagiye twumva banyura mu matwi y’abakunzi b’umuziki ariko nyuma bagahita baburirwa irengero cyangwa bagahera hagati kandi bari bafite impano. N’uyu munsi baracyahari banze kuzamuka cyangwa babivemo.
Mu bamenyekanye cyane harimo abo wumvaga koko ko bafite impano, ariko hari n’abatumbagiye wasesengura inganzo ye ukumva nta kintu ukuyemo, ariko kuko bari bafite ibyo bishingikirijeho nk’ubushobozi bwo kumenyekanisha ibihangano byabo, kumenyana n’abanyamakuru b’imyidagaduro bityo ugasanga bamenyekanye cyane.
Ku bahanzi wasangaga bafite impano rero baba abo mu myaka yatambutse ndetse n’abubu, akenshi hari ababa badafite ubushobozi bwo kumenyekanisha ibihangano byabo, bamwe ugasanga bacitse intege bakabireka, abandi ugasanga asohoye indirimbo nk’ebyiri zamenyekana cyane bakirara ngo babaye ibyamamare bagahita birara, hakaba hari n’abandi babona umuziki utabatunga bakigira mu yindi mirimo ibyara inyungu kuruta kuririmba. Gusa ntitwakwibagirwa ko hari n’abandi usanga batwarwa n’ibiyobyabwege ugasanga impano yabo irapfubye.
Muri abo bahanzi rero, hari abakoze ibihangano biramenyekana byumvikana ko bafite impano ariko nyuma tuza kubabura umuziki wabo urapfuba, gusa hari n’abandi bakidundaguza. Ni ukuvuga ko bakabaye ari ibyamamare nk’abandi twumva babaye ibyamamare mu Rwanda ariko si ko byagenze, birashoboka ko wenda byaba biterwa na zimwe mu mpamvu zavuzwe haruguru.
Uru rutonde rw’aba bahanzi 10 bapfubye, ni urutonde rwa Bwiza.com, birashoboka ko na we ufite uko ubibona ukurikije ubusesenguzi bwawe, cyangwa se tukaba twahuza.
10.Bill Ruzima
Izina rye ryamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Yemba Voice yari yarihurijemo na bamwe muri bagenzi be bize ku ishuri ry’umuzi ryo ku Nyundo. Nyuma yaho yaje gutangaza ko yavuye muri iryo tsinda atangira gukora indirimbo ku giti cye zirimo nka "Mu Nda y’Isi, Hello Me, n’izindi. Gusa kugeza ubu uyu musore bisa naho umuziki we wapfubye kuko ntabwo ijya azamura urwego ahubwo usanga ari hagati na hagati cyangwa agasubira inyuma.
9.Amalon
Abakurikiye umuziki nyarwanda bazi umuhanzi Amaloni ko ari umunyempano kuko ababihakana bashobora kuba aribo bacye. Uyu musore impano ye yagaragaye cyane ubwo yakoraga indirimbo nka "Yambi" "Single" n’izindi. Uyu musore yabaye nk’uzamura urwego rw’umuziki we ariko nyuma yo gutandukana na kompanyi yamufashaga ya 1K Entertainment, umuziki we waracumbagiye bituma abura ayo acira n’ayo areka.
8.Racine
Amazina ye nyakuri ni Kamatari Thierry uzwi nka Racine. Uyu musore ari mu batangiye umuziki cyera ariko agahera hagati ntatumirwe mu bitaramo bikomeye, ariko wagenzura ugasanga ari mu bakora cyane ariko ntarenge umutaru. Ni umwe mu bahanzi bazanye imihigo yo guhindura ibyanze guhinduka muri Hip Hip ariko yakomeje kuguma aho kandi iyo wumvise imirapire ye (RAP) ntawayishidikanyaho. Yakoze indirimbo nka "Crush "Nzura", n’izindi.
7.Gabiro Guitar
Umuhanzi Gabiro Gilbert, uzwi nka Gabiro Guitar, ni umwe mu banyamuziki watangiye muri uru ruganda rwa muzika. Yagerageje gusa n’uzamutseho akimara gukora indirimbo yise "Byakubera byiza" na nyuma yaho akomeza kudundaguza ariko uko iminsi yashiraga yagendaga biguruntege.
Rimwe na rimwe Gabiro yagiraga gutya agasohora indirimbo nk’imwe agahita aceceka nyuma akongera, akomeza gutyo ariko uyu munsi nta watinya kuvuga ko umuziki w’uyu musore wapfubye kuko ntiyabaye icyamamare cyangwa ngo ahere hasi.
6.Yvan Mpano
Amazina ye nyakuri ni Mutangana Yves. Uyu musore nta watinya kuvuga ko ari umunyempano bitewe ku ijwi rye ari umwimerere. Binamuhesha kuririmba mu bukwe butandukanye ariko usanga urwego rwo gutumbagira nk’abahanzi babaye ibyamamare mu Rwanda byaranze. Ibyo rero bisa n’ibimuheza ku ishyiga rya muzika agahera hagataho. Azwi mu ndirimbo nka "Ndabigukundira". Iri muzatumye amenyekana cyane.
5.Peace Jolis
Uyu musore ahagana mu 2012, yabaye nk’uwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda aho wasangaga acurangwa ku maradiyo(Radio), gusa ntabwo yigeze azamuka cyane ngo impano ye igurumane nk’iya bamwe mu bahanzi bari mu kiragano kimwe. Peace yaje kugenda gahorogahoro abantu batangira kumubura akajya asohora indirimbo rimwe narimwe atangiza gutakaza imbaraga. Byatumye hihazwa aho yagiye ariko kandi we yagaragara akavuga ko ahari ntaho yagiye. Yamenyekanye mu ndirimbo nka "Mpamagara, Un Million c’Est Quoi" n’izindi zagiye zigaragaza ko afite impano.
4. Jay C
Uyu ubusanzwe yitwa Muhire Jean Claude, na we ari mu batangiye ubuhanzi mu myaka yo mu kiragano gishya ubwo injyana ya Hip Hop yari itangiye gushinga imizi. Uyu umusore yaje mu buryo butunguranye ndetse indirimbo ze zitangira kumvikana hirya no hino mu gihugu, ariko nyuma akajya acishamo akaburirwa irengero akongera akagaruka.
Ibi bisa n’ibyamudindije bigatuma umuziki we usa n’uwapfubye. Amakuru yagiye avugwa ku kubura kwe n’uko ngo yasanze gukora umuziki gusa bitamutunga ahitamo kujya gukora mu birombe bicukura amabuye y’agaciro.Yakoze indirimbo nka "Isugi, Sibomana n’izindi"
3.G. Bruce
Mfuranzima Bruce ni ko yitwa ubusanzwe. Uyu muhanzi yatangiye umuziki abandi bahanzi bagenzi be bakajya bamugarukaho cyane bavuga ko ari nka zahabu yigendera. Yakoze indirimbo nyinshi zigacurangwa ariko ukaba utamubona mu bitaramo byinshi. Bagenzi bajyaga banamwitabaza mu kubafasha mu nyikirizo z’indirimbo zabo bityo ugasanga bo zirabungukiye, ariko we agahera hahandi hagati ntazamuke mu rwego rwo kwamamara cyangwa ngo ajye hasi.
Byaje kugenda bigaragara ko G.Bruce atarimo kuboneka bitewe n’uko ngo yagiye mu byo gutunganya imiziki (Music Production) kuruta uko yaririmba. Binashingirwaho havugwa ko kuburirwa irengero kwe no kutavugwa ari ibyo ahugiyemo. Yamenyekanye mu ndirimbo nka "Ndinde, Akanya gato, n’izindi"
2.Gisa Cyinganzo
Gisa Cyinganzo, yamenyekanye ubwo yakoranaga indirimbo n’umuhanzi Ama G The Black bise "Uruhinja". Kuva icyo gihe yatangiye gusa n’uzamuye urwego kuko yahise akora indirimbo ku giti cye ziramenyekana bigizwemo uruhare n’ijwi rye utapfa kumvana undi. Gusa nyuma yaho byaje kuba urudubi ubwo yijandikaga mu biyobyabwenge , umuziki we utangira gukura nk’isabune.
Uretse kuba yaraje gufungwa nabyo bigakoma mu nkokora umuzi we, na nyuma yo gufungurwa yihaye umurongo ndetse anatangaza ko agiye kuzamura urwego rw’umuzi we ariko uko byari byitezwe siko byagenze kuko magingo aya ntawakwemeza ko yabaye icyamamare.
1.Alyne Sano
Uyu mukobwa nta wabura kuvuga ko ari umunyempano ukomeye u Rwanda rufite bitewe n’ubuhanga afite haba ku ijwi n’uburyo yitwara ku rubyiniro. Iyo witegereje ntako atagira ngo akore indirimbo nyinshi zishoboka ariko ntabwo wahamya ko ari icyamamare. Akenshi uzamwumva mu bitangazamakuru ndetse n’indirimbo ze zicurangwe haba kuri TV cyangwa kuri Radio, ariko ntibihoraho ahubwo usanga ahora hagati.
Uyu mukobwa usanga agerageza no gukora indirimbo zizwi nk’ibishegu, ariko gutobora (Breakthrough) byaranze ari naho umuntu yavuga ko umuziki we wapfubye. Gusa we aho atandukaniye na bamwe muri bagenzi be n’uko isaha n’isaha ashatse uburyo bundi yakoresha agahindura umuvuno bishoboka ko yakwamamara.
Tanga igitekerezo