Komisiyo y’amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yateye mpaga y’ibitego 3-0 APR FC nyuma yo gukora amakosa yo gukinisha abanyamahanga 7 mu kibuga mu mukino wayihuje na Gorilla FC.
Ni umwanzuro iyi Komisiyo yafashe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’ikirego Gorilla FC yari yaratanze.
APR FC yakinishije abanyamahanga barindwi mu gihe umubare ntarengwa ari batandatu.
Ni amakosa yatumye iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yirukana Capt Rtd Ntazinda Eric wari umukozi wayo ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Mpaga APR FC yatewe yatumye isubira ku mwanya wa 15 n’amanota ane, ikaba irimo umwenda w’ibitego bibiri.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo