Ikipe ya Gorilla FC yareze APR FC mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), iyishinja gukinisha umubare w’abanyamahanga uruta uw’abemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda.
Ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo Gorilla FC yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.
Muri uyu mukino APR FC yabanje mu kibuga abakinnyi batanu b’abanyamahanga, barimo umunyezamu Pavelh Ndzhila, Alioum Souané, Yusif Dauda, Richmond Lamptey, Mahamadou Lamine Bah na Victor Mbaoma Chukuemeka.
Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Darko Novic yahaye umwanya abarimo Thaddeo Mamadou Sy na Chiedebere.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu byibura yamaze iminota irindwi ifite mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga, nyamara amategeko ya Rwanda Premier league avuga ko abagomba kugira mu kibuga icyarimwe batagomba kurenga batandatu.
Ibi ni byo Gorilla FC yashingiyeho itanga ikirego muri FERWAFA.
Umutoza wa APR FC nyuma y’umukino yabwiye itangazamakuru ko atari we wagize uruhare mu makosa yabayeho, ibisobanura ko agomba kubazwa Team Manager w’iyi kipe.
FERWAFA ntiharamenyekana umwanzuro izafata kuri kiriya kirego, gusa amakuru ariho aravuga ko nta gihindutse APR FC ishobora guterwa mpaga y’ibitego 3-0.
Tanga igitekerezo