Ikipe ya APR FC yamaze guhabwa Umuyobozi Mukuru mushya (Chairman) usimbura Col (Rtd) Karasira Richard wamaze kuvanwa ku buyobozi bw’iyi kipe.
Ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Col (Rtd) Karasira atakiri Chairman wa APR FC yari amaze amezi 17 abereye umuyobozi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavanwe kuri ziriya nshingano, gusa bitekerezwa ko byaba bifite aho bihurira n’amakosa yakozwe ku mukino wa shampiyona APR FC yakinnyemo na Gorilla FC agatuma aterwa mpaga y’ibitego 3-0.
Nyuma y’igenda rya Col (Rtd) amakuru aravuga ko Brig Gen Deo Rusanganwa ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wa APR FC.
Uyu musirikare by’umwihariko ari mu barebye umukino wa shampiyona ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzemo Vision FC ibitego 2-0, akaba yari kumwe muri Stade n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Usibye Chairman, APR FC yanagaruye Major Kavuna Elias nka Team Manager wayo asimbuye Capt (Rtd) Ntazinda Eric uheruka gusezererwa.
Tanga igitekerezo