Ikipe ya APR FC ku wa Kabiri yahagaritse ku mirimo Capt (Rtd) Ntazinda Eric wari umukozi wayo ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager).
Capt Ntazinda yahagaritswe nyuma y’amakosa yabaye ku mukino wa shampiyona APR FC iheruka kugwamo miswi na Gorilla FC 0-0.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakoze amakosa yo gukinisha abakinnyi barindwi b’abanyamahanga, kandi umubare ntarengwa ari batandatu.
Nyuma y’umukino Gorilla FC yahise itanga ikirego muri FERWAFA, gusa kugeza ubu ntibiramenyekana niba APR FC yaba yaratewe mpaga cyangwa hari ibindi bihano yafatiwe.
Ntazinda abinyujije ku rubuga rwe rwa WhatsApp yavuze ko "Amakosa twarayakoze kandi aremereye kandi agomba gukosorwa. Ni byo rero ni kuriya yahanwe”.
Yunzemo ko n’ubwo yasezerewe azakomeza kuba inyuma ya APR FC avuga ko akunda kuva kera.
Capt (Rtd) Ntazinda Eric wahagaritswe yari Team Manager wa APR FC kuva muri Nyakanga 2023, nyuma yo gusimbura kuri izo nshinganoMaj Uwanyirimpuhwe Jean Paul waherukaga gutabwa muri yombi.
Tanga igitekerezo