Connect with us

Utuntu n'utundi

Yitangiye uwari umukunzi we amuha impyiko yenda gupfa akize amusaba ko babana amutera utwatsi

Published

on

Umugabo wo mu gihugu cy’u bwongereza yababajwe bikomeye n’umugore yakunze bakiyemeza kubana ariko afite ikibazo cy’impyiko yamara kumuha impyiko ye agahita yanga ko bakora ubukwe.

Simon Louis w’imyaka 49 na Mary Emmanuelle w’imyaka 41, bombi baba London, bari inshuti magara kuko bari bamaze igihe kirekire bateretana kugeza ubwo uyu mugore yaje kurwara.

Impyiko ya Emmanuelle yari imaze kunanirwa biba ngombwa ko akenera indi kugirango abashe gukomeza kubaho.

Louis yamubaye iruhande aramufasha nk’umukunzi muri ubwo burwayi, bigera aho anafata icyemezo cyo kumuha impyiko barabapima basanga barahuza.

Igikorwa cyo kumuha impyiko cyabereye mu bitaro bizwi nka Guy’s Hospital, maze bamaze gukira bose Louis asaba Emmanuelle ko bakora ubukwe bakabana.

Icyaje gutungura Louis ni uko Emmanuelle iby’ubukwe yabiteye utwatsi.

Nubwo yahemukiwe, Louis ngo ntiyicuza kuba yaratanze impyiko ye agakiza ubuzima bw’uyu mugore.

Ati: “Namuhaye umutima wanjye ariko byabaye ngombwa ko muha n’impyiko yanjye. Uko byagenda kose, sinzigera nicuza kumuha impano y’ubuzima.”

Ku rundi ruhande ariko, nubwo atemeye ko babana nk’umugore n’umugabo, Emmanuelle arifuza gukomezanya ubucuti na Louis.

Ati: “Ni inshuti yanjye magara kandi azahora ari yo. Urukundo hagati yacu ni ukuri. Yashoboraga gupfa ari gukora ibyo yankoreye.”

Yakomeje asobanura impamvu yanze ko bashyingiranwa agira ati: “Namutengushye mu mutuzo mvuga ko ngomba kubitekerezaho. Ndatekereza ko mfite impungenge ko iyo dushyingiranwa, hari ukuntu byari kwangiza ubucuti budasanzwe bwacu kandi na none sinshaka kurongorwa kugeza ubwo nzaba meze neza bidasubirwaho ku kijyanye n’ubuzima.”

 

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *