Connect with us

Imyidagaduro

Ubukene bwa mbere ni ugukena mu bitekerezo- Humble Jizzo

Published

on

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo, umwe muri babiri bagize itsinda ‘Urban Boyz” arakangurira abantu gushora imari mu mishinga ibyara inyungu kandi agashimangira ko gukena kubi ari ugukena mu bitekerezo.

Ni kenshi usanga abantu bitirirwa ibyo bakora, ugasanga amazina y’akazi bakora niyo abantu babaziho kuruta amazina yabo bwite, Gitifu, Bakame, Rwarutabura, kwa mwarimu n’ayandi mazina menshi tuzi ku bantu kubera ibyo bakora.

Uvuze Manzi James nta wapfa kumenya uwo ariwe, gusa uvuze Humble Jizzo abenshi bavuga bati “ni wa musore uririmba mu itsinda rya Urban Boyz”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Humble Jizzo ubwo yari yatumiwe mu kiganiro ‘Overdriver show’ gica kuri imwe muri radiyo zikorera mu mujyi wa Kigali, yavuze ko ibitekerezo umuntu afite ari byo bimuyobora bityo akaba yabona naho ashora imari akunguka, ariko iyo ibitekerezo bye bikennye ko igishoro cyose yabona yagitera inyoni.

Ati “buriya ubukene bwa mbere ni ugukena mu bitekerezo batazakubeshya, umuntu ashobora kuguhereza amafaranga menshi ibitekerezo byaba bitari strong cyangwa se bidakomeye n’ubundi ukazakena, ariko iyo ufite ibitekerezo bikomeye umenya uburyo uri buyakoreshe neza”.

Yakomeje akangurira abantu kuba ba rwiyemezamirimo, bagashora imari mu mishinga itandukanye kandi bizeye ko izunguka aho kugira ubwoba ngo bazahomba.

Ati “gerageza utsindwe witsindwa no kugerageza, abantu ubona barahiriwe n’imishinga yabo nabo baba baratangiriye hasi gusa bagize ubutwari bwo gutangira ntabwo bagize ubwoba ngo bazahomba”.

Humble Gizo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza yabonye 2010 mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu ishami ry’icungamutungo n’iterambere, ni umwe mu banyamuzika bo mu Rwanda bashoye imari mu mishinga ibyara inyungu hanze ya muzika ibatunze.

Humble Jizzo na Nizzo bagize itsinda ‘Urban Boyz’

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

 

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *