Connect with us

Amakuru

Mwige mugamije guhinduka aho kwiga mugamije gufungurwa – Minisitiri Johnston Busingye

Published

on

Minisitiri w’ubutabera, Bwana Johnston Busingye yasuye abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, abasaba kudahatanira kwiga kugira ngo bafungurwe ahubwo ngo bagombye kubikora bagamije guhinduka.

Buri mwaka Perezida wa Repubulika, Paul Kagame agirira imbabazi abana bafungiye muri iyi gereza baba batsinze ibizamini bya Leta. Abagiriwe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bahita bafungurwa nk’uko Itegego nshinga ribiteganya.

Ministiri Busingye avuga ko aba bana bashobora kumenyera ko bazajya biga kugira ngo babone amanota abafunguza, nyamara  atari ko bagakwiriye gutekereza.

Yagize ati:“Mwese mutekereze ku cyaha cyatumye muza hano gitume muhinduka kandi kugira ngo igihe cyo gutaha nikigera muzatahe murangwaho ikinyabupfura, aho kwiga mugamije kuzafungurwa kubera gutsinda ibizamini.”

Uru ruzinduko rwa Ministiri muri gereza ifungiwemo abana rwari runagamije kureba uko bamerewe, gushimira abagorora aba bana ndetse n’abana ubwabo kubera umuco wo gutsinda ibizamini bya Leta ku rugero rwa 100%.

Hashize imyaka ibiri abiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri iyi gereza bose batsinda ibizamini bya Leta, bagahita barekurwa bakajya gukomereza amashuri hanze ya gereza mu bigo by’amashuri.

Minisitiri Busingye yaburiye abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare ko gitsinda ibizamini bya Leta bitazaba iturufu yo kurekurwa mu gihe baba bataretse ibyaha; n’ubwo umuntu yaba yabaye uwa mbere.

Minisitiri w’Ubitabera kandi yatambagiye iyo gereza asura bimwe mu bikorwa bihakorerwa ari kumwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CG George Rwigamba.

 

 

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *