Connect with us

Cinema

Ku myaka ye 50 “Dialo” umenyerewe mu mafilime agiye kwinjira muri muzika

Published

on

Umukinnyi w’amafilime Musabyimana Charles, uzwi ku izina rya Dialo, aratangaza ko agiye gutera ikirenge mu cy’abandi bakinnyi ba filime basanzwe bakora ubundi buhanzi nko kuririmba cyangwa kwandika ibitabo. Aho we ngo uyu mwaka utari bumusige adashyize bimwe mu bihangano bye hanze mu buryo bw’indirimbo.

Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, Dialo yasobanuye ko afite impano yo kuririmba ariko akaba ataragize amahirwe yo kuyibyaza umusaruro kubera ubuzima bumugoye yagiye anyuramo mu myaka ishize, gusa ngo muri iki gihe arabona ibintu bigenda bimera neza akaba ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo kwinjira muri muzika.

Yagize ati “ Mu buzima bwanjye numvaga nzaba umukinnyi cyangwa umuririmbyi nanone gukurira mu makorari byatumye niyumvamo kuririmba cyane, nubwo niyumvagamo impano ariko nagize imbogamizi zo guhura n’ingorane nyinshi zituma ntabona umwanya wo gukora ibintu byinshi bitandukanye, gusa muri iki gihe ndi kubohoka kuburyo ngomba gukora umuziki kabone nubwo nkuze, hari abahanzi benshi banduta kandi bakunzwe nkaba ‘madiru’ bo muri kongo n’abandi, rwose uyu mwaka nturi bushire ntashyize hanze indirimbo”.

Dialo yavuze ko agiye kwibanda mu myandikire y’ibintu byamubayeho ndetse akaba ari nabyo azajya aririmba mu ndirimbo. Yagize ati” mfite ibintu byinshi mu mutwe byavamo ibitabo byavamo inkuru zafasha benshi, kandi byongeye izo nkuru ni izabayeho, burya umuhanzi iyo aririmbye inkuru yabayeho birakundwa kuko ntaguhimba kuba kurimo, rero niyo njyana y’imyandikire nshaka gukora”.

Dialo asanzwe azwi cyane mu ma filime yamenyekanye harimo “Amarira y’urukundo”, “Intare y’Ingore”, “Ibijyagucika bicamarenga”, “Isano” n’izindi nyinshi we yivugira ko zirenga 35.

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

J D Dushimimana – bwiza.com

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *