Connect with us

Imyidagaduro

KNC yacyebuye abahanzi bajya ku mbyiniro batakoze imyitozo

Published

on

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi KNC yatangaje ko yagarutse mu ruhando rwa muzika, ubwo bwiza.com yamusuraga aho akora imyitozo yo kuririmba, yaboneyeho gucyebura abandi bahanzi bagenzi be aho yababwiye ko kujya kurubyiniro batakoze imyitozo ari ugusuzugura abo bagiye kuririmbira.

KNC amaze iminsi atangiye imyiteguro y’igitaramo afite muri Nyakanga cyo kumurika umuzingo we wa 4, ubwo twamusuraga aho akorera imyitozo kuri Mattine Hotel yadutangarije ko hashize iminsi micye we n’itsinda rimucurangira batangiye gukora imyitozo ihoraho mu rwego rwo kugirango bazashimishe abizitabira igitaramo azakora.

Abajijwe icyatumye atangira imyiteguro kare. KNC yavuze ko kuri we atayitangiye kare ahubwo ko ahora mu myitozo kuko ngo buri muhanzi yagakwiye kugira umuziki akazi bityo no gukora imyitozo byagakwiye kuba igice kimwe gihoraho cy’ako kazi.

Yagize ati: Iyo uri umuririmbyi icyo ugomba gukora cyane ni ugukora imyitozo. Ni kimwe n’uko umukinnyi w’umupira aba agomba gukora imyitozo, gukora imyitozo ni bimwe mu bigize akazi k’umuririmbyi, kujya kurubyiniro utakoze imyitozo ni ugusuzugura abo ugiye kuririmbira, uretse n’iki gitaramo mu gihe byitwa ko mbirimo ngomba gukomeza kubikora. niba ari akazi ugomba gukora imyitozo nk’akazi”.

Ibitaramo byo kumurika Album ya KNC yitwa ” Heart Desire” bizaba tariki ya 27 na 28 Nyakanga 2018, ntihatagira igihinduka KNC yavuze ko kizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare Yvonne Chaka Chaka akazafatanya kandi n’abandi bahanzi atarabasha gutangaza amazina yabo.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

JD Dushimimana – bwiza.com

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *