Connect with us

Amakuru

Ishyaka ANC ryiyemeje gukura perezida Jacob Zuma ku ubutegetsi

Published

on

Ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo ryasoje ibiganiro mu muhezo ryatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ryanzura gukura perezida ku butegetsi nyuma y’uko uyu yanze kwegura nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu.

Abagize komite nshingwabikorwa y’igihugu(NEC) muri iri shyaka bagera ku 107 bakoze ibiganiro by’amasaha 13 babisoza banzuye gukura ku butegetsi perezida Jacob Zuma nk’uko ibyo binyamakuru birimo Times bibitangaza.

Ibindi binyamakuru byavuze ko ishyaka ryiyemeje kwandikira Zuma ibaruwa imusaba kurekura ubutegetsi nyuma y’uko we yari yasabye andi mezi makeya ari ku butegetsi.

Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara ku mugaragaro ndetse abayobozi ba ANC ntibarabasha kwemeza aya makuru.

Biravugwa ko iyi komite ya ANC ishobora guhamagarira perezida kuva ku butegetsi, ariko hakaba nta ngingo y’itegeko nshinga imutegeka kubaha icyo cyemezo.

Perezida Jacob Zuma ari ku butegetsi kuva mu 2009 ariko yagiye ashinjwa ibirego bya ruswa bitandukanye ariko we agakomeza kubihakana.

Mu 2016, Urukiko rukuru muri Afurika y’Epfo rwanzuye ko Zuma yarenze ku itegeko nshinga yanga kwishyura amafaranga ya leta yashoye ku nzu ye bwite.

Mu mwaka ushize nabwo, Urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko Zuma agomba gukurikiranwaho ibyaha 18 bya ruswa, forode, n’iyezandonke.

 

 

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *