Connect with us

Amakuru mashya

Guhunga kwa Col.Kanyarengwe no gufungwa kwa Maj.Rizinde byahungabanyije Akazu ka Habyarimana

Published

on

Nyuma yaho Habyarimana aketse ko mu gutoroka igihugu n’ igisirikare, Kanyarengwe ashobora kumugambanira, yahise akora amavugururwa yihuta ndetse anata muri yombi Maj. Theonetse Rizinde n’ abandi  abashinja gukorana na  Kanyarengwe bagamije kumuhirika ku ngoma.

Kwirukana Theoneste Lizinde na Alex Kanyarengwe byatumye atongera gucana uwaka n‘abaturuka mu Bugoyi no mu Ruhengeri ( barimo abasirikare bakuru nka Lt. Col Arufonsi Ribanje, Maj. Sitanisirasi Biseruka na Yohani Berekimansi Birara wahoze ayobora BNR) .

Mu rwego rwa gisirikare , Habyarimana yahise yiyegereza Col. Laurent Serubuga amugira umugaba mukuru wungirije w‘ingabo z‘igihugu, Col. Bonaventure Buregeya  wari Umunyamabanga mukuru muri Perezidansi, ariko waje kuvanwaho kuwa Col. Pierre Celestin Rwagafirita wari umugaba wungirije wa Jandarumori.

Inkingi z‘ubutegetsi bwe zimaze kugwa izindi zikajegera yahisemo kwisunga no kwibumbira ku nkoramutima ze gusa.

Ingufu zikomeye z’ubutegtsi bwe zari zishingiye ahanini ku bufatanye buzira umuze hagati y‘abasirikari n‘abanyapolitiki baturuka mu Ruhengeri no ku Gisenyi, ziba zisimbuwe gusa no gufatanya nabo mu muryango we n‘uw‘umugore we hiyongereyeho n‘abashiru b‘iwabo aho akomoka.

Perezida Habyarimana , Col. Elie Sagatwa wari uyoboye abamurinda

Politiki y‘iringaniza ishingiye ku moko n‘uturere Perezida yari yaragize intwaro ikomeye ku butegetsi bwe iburiramo ityo.

Nubwo Perezida yumvaga neza ko impamvu bamurwanya zidashingiye gusa ku ipiganwa risanzwe ryo guharanira imyanya ya  politiki , guhunga kwa Kanyarengwe agahita anafunga Rizinde , Biseruka, Muvunanyambo n’ abandi byatumye atana burundu n‘abari bamushyigikiye.

Gukomatanya no kwigerekaho ariya makosa yo mu rwego rwa poltiki byatumye abo mu majyepfo y‘igihugu bongera kugira impungenge zikomeye batekereza ko bizabagiraho ingaruka zikomeye.

 

 

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *