Connect with us

Imikino

CECAFA: Kapiteni Bakame afitiye icyizere abakinnyi 23 b’Amavubi umutoza azakinisha

Published

on

Kapiteni w’Amavubi, Ndayishimiye Eric bita Bakame afitiye icyizere abakinnyi 23 Umutoza we, Antoine Hey yajyanye muri CECAFA y’ibihugu izabera muri Kenya.

Umunyezamu akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ‘Amavubi’ ahamya ko ikizere ari cyose ndetse ko biteguye neza,.

Agira ati “navuga ko ari imikino twiteguye neza, hari aho twageze kugirango tube twarikarifiye muri CHAN hari ibyo twagaragaje nk’Abanyarwanda, tuzagerageza kwitwara neza dutegura umukino ku mukino mu itsinda turimo, byanze bikunze tuzitwara neza”.

U Rwanda ruheruka kwegukana CECAFA y’ibihugu mu 1999 ari ‘Rwanda B’ ruyegukana rutsinze ikipe y’igihugu cya Kenya 3-1, aba bakinnyi bafanaga bakuru babo none ubu nibo bagiriwe icyizere, ese twizere ko bazabikora?

Bakame ashimangira cyane ko afite intego yo gutwara iri rushanwa ataratwara na rimwe mu mateka ye, dore ko amaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro eshatu, ariko ataritwara.

Ati “turifuza kuzamura ibendera nk’Abanyarwanda mu gihugu cya Kenya, intimba yo ndayihorana kuko kugera kuri final inshuro eshatu tutagitwara hari ikiba kibura, niyo mpamvu duhora mu myitozo kugira ngo hahandi wagereje uzongereho imbaraga ubashe kukegukana, CECAFA natwaye ni iy’amakelebe (club), ubu nyotewe cyane n’iyi bihugu kandi nzafatanya na bagenzi banjye kugirango tuyegukane”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri Tanzaniya 2015, Amavubi yatsinzwe ku mukino wa nyuma n’Imisambi ya Uganda 1-0, CECAFA 2017 umutoza Hey yahisemo kwifashisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu bazakina na CHAN mu kwa mbere (2018) muri Maroc.

U Rwanda ruri mu tsinda rya mbere (A) hamwe na Kenya izakira, Libya irimo nk’umutumirwa ,Tanzaniya na Zanzibar. itsinda B rigizwe na Uganda, Sudani y’Epfo, u Burundi na Ethiopie.

CECAFA y’ibihugu iratangira kuri iki cyumweru tariki ya 3 izarangire ku wa 17 Ukuboza 2017, umukino ufungura uzahuza u Rwanda na Kenya ari nayo irimo kwakira iyi mikono, kuri iki cyumweru saa saba zo mu Rwanda kuri stade ya Bukhundu mu gace ka Machakos.

Dore abakinnyi umutoza yitwaje:

Abazamu:

  1. Ndayishimiye Eric( Rayon Sports Fc)
  2. Nzarora Marcel( Police Fc)
  3. Kimenyi Yves( APR Fc)

Ba nyugariro:

  1. Rugwiro Herve( APR FC)
  2. Fitina Omborenga( APR FC)
  3. Imanishimwe Emmanuel( APR FC)
  4. Manzi Thierry( Rayon Sports Fc)
  5. Usengimana Faustin( Rayon Sports Fc)
  6. Rutanga Eric( Rayon Sports Fc)
  7. Iradukunda Eric ( Rayon Sports FC)
  8. Kayumba Sotere( As Kigali Fc)
  9. Mbogo Ally( Kiyovu Sport Fc)

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abakina mu kibuga hagati:

  1. Bizimana Djihad( APR FC)
  2. Hakizimana Muhadjiri( APR FC)
  3. Nshimiyimana Amuran( APR FC)
  4. Mukunzi Yannick( Rayon Sports Fc)
  5. Manishimwe Djabel( Rayon Sports Fc)
  6. Niyonzima Olivier ( Rayon Sports Fc)
  7. Niyonzima Ally ( As Kigali Fc)

Ba rutahizamu:

  1. Nshuti Innocent( APR Fc)
  2. Sekamana Maxime( APR FC)
  3. Mico Justin( Police Fc)
  4. Biramahire Abbedy( Police Fc)

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *