Connect with us

Amakuru

Byinshi kuri “Football” isakoshi itajya itana na perezida wa Amerika aho agiye hose

Published

on

Aho perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye hose ntatana n’isakoshi izwi nka football bivugwa cyangwa ikunze kugaragazwa muri za filimi no mu bitabo bivuga inkuru z’ubutasi nk’imashini y’imperuka ishobora kurimbura Isi yose. Ni muri urwo rwego Bwiza.com yifuje kubagezaho byinshi kuri iyi sakoshi ivugwaho byinshi byiganjemo ibikabyo ndetse n’inkomoko y’iri zina.

Iyi sakoshi bise Football ijya inahabwa amazina ya nuclear football ndetse na Atomic Football ni isakoshi ibirimo bikoreshwa na perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atanga uburenganzira bwo kugaba igitero cya kirimbuzi (Nuclear attack) ariko we ari kure y’ahapangirwa intambara nko mu cyumba cyo muri White House kitwa White House Situation Room, ikaba igendanwa mu ntoki n’umukozi wa hafi wa perezida bakorana ingendo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyo perezida (ari nawe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo) atanze itegeko ryo gukoresha intwaro kirimbuzi iyi sakoshi irafungurwa hakaba ikimenyetso cyohererezwa abagaba b’ingabo batandukanye. Perezida atangira gusuzuma uburyo igitero cyagabwamo ndetse agafata icyemezo ku mugambi wo kuba hakoreshwa missile imwe kugeza kuri missiles nyinshi zambukiranya imigabane zizwi mu magambo ahinnye y’Icyongereza nka ICBM.

Uko isakoshi yiswe Football iba iteye

Hanyuma, hakoreshejwe uburyo bwose bw’ikoranabuhanga mu itumanaho iyi sakoshi iba ibitse, uba ufasha perezida ari nawe ugendana iyi sakoshi aba agomba gutangira kuvugana n’Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare, cyangwa mu gihe cyo gusubiza igitero cya kirimbuzi, akavugana n’ubuyobozi bwinshi butandukanye w’ingabo zirwanira mu kirere buba buri mu kirere mu ndege ya Boeing E-4B ari nako akomeza kuvugana n’abari muri sub-marines (sumare) ziba zitwaye ibisasu bya kirimbuzi.

Mbere y’uko itegeko ryo gukoresha intwaro kirimbuzi rishyirwa mu bikorwa, habanza kumenyekana ko iri tegeko rivuye kuri perezida koko hakoreshejwe code idasanzwe iba imeze nk’ikarita ya purasitiki bita “Biscuit”

Ku kijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziba zifite itegeko bita two-man rule ahantu hakoreshwa mu kohereza ibisasu bya kirimbuzi, kandi mu gihe perezida ari we wenyine ufite ububasha bwo gutegeka gukoresha intwaro kirimbuzi, itegeko rye riba rigomba na none kubanza gusuzumwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo kugirango hemerwe ko koko riturutse kwa perezida.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ingabo nta budahangarwa aba afite bwo kuvuguruza perezida kandi aba agomba kubaha itegeko rye. Iyo codes zose zimaze gusuzumwa, nibwo igisirikare kiba gishobora kugaba igitero. Mu rwego rwo kwirinda ikosa rito ryabaho, amabwiriza ya perezida yo gukoresha intwaro kirimbuzi abanza gusuzumwa akongera agasuzumwa ngo harebwe ko ari umwimerere uvuye kwa perezida kuko ari we wenyine rukumbi ufite ububasha bwo gutangiza ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Iyi sakoshi yiswe football iba ifitwe n’umwe mu bafasha perezida ba hafi bagenda basimburanwa mu buryo bw’ibanga rikomeye. Uyu aba ari umusirikare wok u rwego rwa ofisiye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubanza gusuzumwa bihagije ahahise he. Aba basirikare bakaba baba bategetswe kuba biteguye igihe icyo ari cyo cyose gushyikiriza perezida iyi sakoshi byihuse mu gihe bibaye ngombwa.

Niyo mpamvu, usanga uba utwaje perezida iyi sakoshi mu ntoki iteka aba ahagaze cyangwa agendera hafi perezida haba no mu ndege cyangwa mu gihe ari mu rugendo n’imodoka.

Football yatangiye kubaho ku gihe cy’ubutegetsi bwa perezida Dwight D Eisenhower wategetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1953 kugeza mu 1961, ariko ikoreshwa ryayo nk’uko ikoreshwa ubu ryatangiye mu gihe cy’ibibazo bya missiles muri Cuba, ubwo perezida J.F. Kennedy yari afite impungenge ko umuyobozi w’ingabo w’Umurusiya muri Cuba yashoboraga kurasa missiles atahawe uburenganzira n’abamukuriye I Moscow. Icyo gihe Kennedy nawe akaba yarabajije ibibazo byinshi bijyanye no gukoresha intwaro kirimbuzi kwa Amerika.

Ikinyamakuru Associated Press mu nkuru yacyo cyavuze ko izina rya football iyi sakoshi yahawe ryaturutse ku mugambi w’igitero wari wahawe izina ry’ibanga rya Dropkick. Iri zina ngo risa nk’iryateje urujijo kugeza n’ubu ahanini bitewe n’uko imiterere y’iyi sakoshi ikoze mu ruhu n’ubunini bwayo bigaragara ko biruta umupira usanzwe ukinwa mu mupira w’amaguru.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwabo nk’uko tubikesha Wikipedia, ngo ba perezida, Jimmy Carter na Ronald Reagan bifuje kujya bagendana code zitanga uburenganzira bwo gukoresha intwaro kirimbuzi mu mifuka y’amakoti yabo. Ariko Senateri John Kline wari Colonel mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye n’umutwazi wa football w’aba baperezida bombi.

Mu 1981, habayeho umugambi wo kugerageza guhitana perezida Ronald Reagan aza gutandukana n’ikarita iriho codes zikoreshwa gufungura football. Bikaba bivugwa ko icyo gihe yatandukanye nayo ari kwa muganga aho yajyanywe amaze kuraswa abaganga bagaca imyenda ye bashaka kureba ibikomere n’ikarita ikagenderamo.

Iyi karita nyuma yaje gusangwa muri imwe mu nkweto Reagan yari yambaye mu cyumba cyo kwa muganga, ndetse bihita bituma bajya bamuciraho imigani bavuga ko yabikaga iyi karita mu isogisi.

Reagan kandi icyo gihe yari yatandukanye na football kuko umusirikare wari uyifite yari yasigaye inyuma ubwo imodoka zari zitwaye Reagan zirukaga zihunga ziva aho yari amaze kurasirwa zimujyana kwa muganga.

Ngo hari n’ikindi gihe perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasize inyuma uwari umutwaje football kandi ari amakosa akomeye. Ibi ngo byabaye kubwa perezida Richard Nixon mu 1973 ubwo uyu yari amaze kwambika umudari Umurusiya Leonid Brezhnev muri Camp David, maze uyu murusiya mu buryo butari bwitezwe ahita ajyana na Nixon mu modoka ye basiga abashinzwe kurinda Nixon inyuma ndetse agatandukana n’uwari ufite football mu gihe cy’iminota 30 yose.

Si Nixon gusa ariko kuko ngo na ba perezida Gerald Ford, Jimmy Carter, George H.W. Bush na Bill Clinton nabo ngo bigeze gutandukana n’iyi sakoshi .

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *