Connect with us

Imyidagaduro

Bull Dog yatsembeye abifuza P-fla muri Tuff Gangs

Published

on

Nyuma y’aho abari bagize itsinda rya Tuff Gangs bihuje bakongera bagasubirana, umuraperi Bull Dog aratangaza ko n’ubwo basubiranye ndetse n’umubano uri hagati yabo na P Fla ukaba umeze neza ariko ntagahunda ihari yo kuba bamugarura mu itsinda.

Ibi byatangiye kunugwanugwa nyuma y’aho umuraperi Pfla afunguriwe, aho hari amakuru atarafitiwe gihamya yavugaga ko P Fla asigaye abana na Bull Dog ko ndetse ari gushaka uko yamugarura mu itsinda rya Tuff Gang yahozemo.

Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Bull Dog, yadukuriye inzira ku murima, asobanura ko kuba abanye neza na Pfla ntaho bihuriye no kumushakira inzira yo gusubira muri Tuff Gang. Bull Dog yatangiye asobanura uko umubano we na Pfla uhagaze.

Bull Dog yagize ati: ” Kuba tubanye neza byatangiye muri 2016, mbere y’uko ajya gufungwa umubano wanjye na Pfla wari umeze neza, icyo gihe yagiye dufitanye indirimbo yitwa “MC”, gusa ntitwari twagakoze amashusho yayo, kuva icyo gihe twakomeje kubana nk’incuti”.

Bull Dog kandi yavuze ko kuba ari umwe mubakiriye Pfla nyuma yo kuva muri gereza bitavuze ko agiye kumusubiza muri Tuff Gang, yanaboneyeho gusobanura uko Pfla yaje muri iri tsinda.

Yagize ati: ” Tuff Gang igitangira ntabwo Pfla yararimo, Pfla yaje Tuff Gang yaratangiye, byabayengombwa ko agenda Tuff Gang isigara uko yasigaye, kubijyanye no kumugarura muri Tuff Gang rero ntacyo turabitekerezaho, kandi nziko uko ari gukora wenyine bimushimishije kandi natwe ntakibazo dufite”.

Bull Dog yakomoje kumishinga afite muri uyu mwaka wa 2018, aho yavuze ko uyu mwakwa agomba kwitwara neza kurusha umwaka ushize, yasobanuye ko afite imishinga myinshi izaza itunguranye byumwihariko kubakunzi be, gusa uko ngo bamubonye muri 2017 bizaza birushijeho 2018.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

JD Dushimimana – bwiza.com

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *