Connect with us

Amakuru

Aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ibyifuzo nama bya Loni ku burenganzira bwa muntu

Published

on

N’ubwo ari ukureba aho tugeze dushyira mu bikorwa imyanzuro yose uko ari 50, nishimiye kubamenyesha ko 8% muri yo twarangije kuyishyira mu bikorwa. Ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye ubwo yatangizaga inama yasuzumirwagamo aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo nama 50 ku isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu.

Hari kuwa 06 Gashyantare 2018 ubwo Minisiteri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa bayo bahuriraga mu nama yari igamije gusuzuma aho bageze bashyira mu bikorwa ibyifuzo nama 50 ku isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa Muntu (UPR) u Rwanda rwahawe mu Ugushyingo 2015 n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu narwo rukabyemera.

Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yari igamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa rya UPR kugira ngo barebe aho bahagaze nyuma y’imyaka ibiri bahawe ibyo byifuzo nama, gushaka amakuru yafasha mu gukora raporo ya gatatu y’isuzuma ngarukagihe, gusuzuma ibyo bagezeho, kureba ibibazo bahuye nabyo no gufata ingamba zabafasha kubyivanamo, kugira ngo muri raporo itaha bazabe bashyize mu bikorwa ibyifuzo nama byose bahawe.

Afungura inama, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston yasobanuye ko kugeza ubu Ibyifuzo nama cyangwa se imyanzuro ingana na 8% yarangiye gushyirwa mu bikorwa. Yagize ati “N’ubwo ari ukureba aho tugeze dushyira mu bikorwa imyanzuro yose uko ari 50, nishimiye kubamenyesha ko 8% muri yo twarangije kuyishyira mu bikorwa. N’indi nayo iri mu nzira nziza ishyirwa mu bikorwa. Dukurikije ubushake bugaragazwa n’inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa iyi myanzuro Leta ifite icyizere ko mbere ya raporo itaha imyanzuro yose izaba yaragezweho.”

Minisitiri yanashimangiye ko gushyira mu bikorwa ibyifuzo nama bya UPR ari inshingano y’ibanze ya Leta. Yagize ati “UPR iza ku mwanya wa mbere mu gushyira imyanzuro mu bikorwa no kubahahiza uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Ntabwo ari ukugira ngo Igihugu kigaragare neza mu gusubiza ibibazo bijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu mu kanama gashinzwe iyubahiriza ry’uburenganzira bwa Muntu, ahubwo ni inshingano z’Igihugu guha abenegihugu uburenganzira bwa Muntu bahabwa n’itegeko.”

Iyi nama yahuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri, barimo abagize akanama gashinzwe gukora icyegeranyo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu bo mu nzego za Leta, Sosiyete sivile n’Umuryango w’Abibumbye.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *