Connect with us

Imikino

Abafana ba Rayon Sports bakanze umutoza wa Lydia Ludic yo mu Burundi

Published

on

Induru yonyine (abafana ba Rayon sports )bafite, ugize ubwoba watsindwa  nk’ibitego nka bitatu. Ibyo ni ibyatangajwe n’umutoza w’ikipe ya Lydia Ludic (LLBS4A)yo mu Burundi ubwo bari basubiye mu Burundi nyuma yo kunganyiriza kuri stade Amahoro n’ikipe ya rayon Sports mu mukino wa CAF Champions League wabaye kuwa gatandatu ushize.

Kuri iki Cyumweru, itariki 11 Gashyantare 2018 nibwo ikipe ya LLBS4A yasesekaye  I Bujumbura ikubutse mu Rwanda nyuma yo gukina na Rayon Sports mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ukarangira amakipe yombi anganyije 1-1.

Mu kiganiro kigufi umutoza wa LLBS4A, Bankuwiha Emmanuel (ku ifoto), uzwi ku kabyiniriro ka Mayele, yahaye Radio y’u Burundi, yagarutse ku myitwarire y’abafana ba Rayon Sports asobanura ukuntu ugize igihunga batuma utsindwa ibitego byinshi.

Ati:” Abafana ba Rayon Sports bavuze    amagambo menshi nkigera ku kibuga,  bambwiye ko igitego cya mbere kiza kwinjira ari icyabo bwite atari icy’abakinnyi ba Rayon Sports.  Induru yonyine bafite, ugize ubwoba watsindwa  nk’ibitego nka bitatu”.

Umutoza Mayele ariko yagarutse ku cyatumye bitwara neza ndetse bakenda gutahana intsinzi.

Ati : “Abakinnyi dufite basanzwe bamenyereye amarushanwa mpuzamahanga cyane cyane hagati , hari  abakinnyi babifitiye uburambe,  nubwo baje kuruha mu minota ya nyuma,  bituma Rayon Sports ibona igitego ‘iragombora.”

Uyu mutoza akaba yakomeje asaba abasore be kwitegura kuko ari bo bafite akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu byumweru hafi bibiri biri imbere uzabera I Bujumbura ku Kibuga cyitiriwe Igikomangoma Rwagasore.

 

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Advertisement
TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *