Mariko 4:39
“ Akangutse Acyaha umuyaga abwira inyanja ati” CECEKA TUZA”
Ni iki ukora iyo mu ubuzima bwawe butewe n’ ibibazo bigiye bitandukanye?
Umunsi umwe Yesu yarari kumwe n’ Abigishwa be mu bwato mu nyanja. Hageraho Igihe umuraba waje ariko muri uwo mwanya Yesu yarasinziriye .
Abagishwa be batangiye kugira ubwoba kubera ko Yesu yarari mu urundi ruhande aryamye ari gusenga.
Ubwo byabaye ngombwa ko abigishwa be bamubyutsa Kugirango barebe ko hari icyo yabafasha.
Nibwo Yesu yabyukaga maze avuga ijambo RIMWE gusa kandi RIGUFI agira ati” Amahoro abana namwe.” Ako kanya Inyanja iratuza.
Iyo ibibazo bize mu ubuzima bwacu ntabwo byari bikwiriye guterwa n’ ubwoba nabyo kuko Umwani wacu Yesu Kristo azahaguruka maze akavuga ijambo rimwe gusa kandi rigufi no mugihe kigufi ibyari ibibazo bigahinduka amateka.
Kandi ugomba gusobanukirwa ko nawe ufite imbaraga n’ ubushobozi bwo kuvugana ijambo rigufi kandi mugihe kigufi maze ibyari amarira n’ agahinda bigahinduka umunezero ndetse n’ ibitwenge.
Mu 2000, umunsi umwe Mabukwe yageje murugo rwacu afite umubabaro kuko hari abantu bagiye mu ishyamba rye ry’ inturusu bamwiba ibiti yari yarazigamye Kugirango azabigurishye maze agure ikintu cyari ingenzi kuri we.
Maze aradutakira n’ umubabaro mwinshi.ubwo nahise mubwira ko atagombye kwiheba kuko dufite umwami wacu utuba hafi.
ubwo ntabwo namenye aho ijambo namubwiye ako kanya ryayurutse, ubwo naramubwiye ati” Genda muri city urabona aho biri ku muhanda”. Ubwi yaragiye aho bimugendera kuko iryo jambo yarwumvise.
Ejo hari umu maman twari turi kuganira munzira ya message. Ambwira ibibazo afite byo gusama inda zikavamo kuburyo nta akana bafite, bikaba bimutera ikibazo, ubwo twari turi kuganira nka Pastor Counseling ariko byagezeho numva muri njye ngomba ku mubwira ijambo rimwe kandi rigufi nti” Guhera uyu munsi ntuzongera gukuramo inda” bishaka kuvuga ko agiye kubyara aheke.
ibyo namubwiye ntabwo nabimubwiye kuko ndi umuhanuzi kandi ntabwo nabi mubwiye kuko ndi Pastor cyangwa Evangelist. Ahubwo nabimubwiye kuko ndi umukristo.
Kubera iki?i” kubera ko jyewe nawe dufite ubwo bushobozi ndetse nizo mbaraga Yesu yadusizemo nk’ abakristo.
Bibliya itubwira ko umwuka w’ Imana wazuye Yesu Kristo mu urupfu niwo Imana yujuje muri twe, bivuga ko Imbaraga z’ Imana zikora ibitangaza ziba muri twe.
Bityo yaduhaye ubushobozi n’ ububasha bwo kuvuga ijambo rimwe kandi rigufi mu gahe kagufi “amahoro, umutekano , umugisha” mu abantu bayo, mu inzu yawe, mu ibitekerezo byabo, mu miryango yabo ndetse no ku igihugu cyawe byose bikahaboneka.
Niba uri kubisobanukirwa vuga” AMEN.”
Nyumva neza nshuti y’ Imana ntabwo bireba uko ibyo bibazo bije bigutera uko biba bingana.
Ushobora kumbaza ikibazo uti “ kubera iki? Tutabireba?
Igisubizo ni uko UMUREMYI wi ibibaho byose atuye muri TWE....Akaba ariyo mpamvu azadushoboza kubaho mu uburyo bwo gutsinda mu inguni zose zo mu ubuzima bwacu.
Imana iguhe umugisha.
Uri uwa agaciro kuri twe..!
Ijambo rivuye rivuye kuri
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES
Email: estachenib@yahoo.com
+14128718098 (WhatsApp)
Tanga igitekerezo