Umuyobozi w’akarere ka Rulindo asanga nta mugabo wagombye kwiyumvamo umutware w’urugo kandi atuzuza inshingano mu muryango we. Impanuro za Meya Kayiranga yazitanze mu buryo bwa gisizi, mu mpakanizi igira iti, “Uri mutware ki?”
Inshingano z’umutware w’urugo zirimo kuruhagararira, kurumenyera ibirutunga rugatera imbere, kuganira n’umuryango n’izindi; bikaba ari bimwe mu biganirwaho igihe cy’umugoroba w’ababyeyi.
Ni mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umugoroba w’ababyeyi w’umwaka 2019-2020 mu karere ka Rulindo, umuhango wabereye mu murenge wa Burega kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga. Imbere y’imbaga y’abaturage basaga 1000 buzuye mu kibuga cy’amashuri ya GS Burega, abaturage ubwabo bamaze guhiga ibyo bazaganira mu mugoroba w’ababyeyi.
Mu byo bahize harimo ibi bikurikira
:
Ubuzima
: Kuboneza urubyaro, gukumira inda zitateganijwe mu bangavu, kurwanya imirire mibi mu bana, kwishyurira Mituweli ku gihe, kwiga guteka indyo yuzuye, kugira isuku hose no muri byose; ndetse no kwitabira umugoroba w’ababyeyi.
Amategeko:
Kubahiriza uburenganzira bw’umwana agafatwa neza arindwa imirimo ivunanye kandi akajyanwa mu ishuri, kurinda abana b’abakobwa ibyatuma baterwa inda zitateganijwe, kumenya itegeko ry’umuryango harimo no kurwanya abishyingira bitanyuze mu mategeko.
Umutekano:
Gukumira amakimbirane mu muryango, kurwanya umuco wo kudahana, kurwanya ibiyobyabwenge no kwitabira umugoroba w’ababyeyi.
Umugabo azane n’umugore kandi bicarane, Meya Kayiranga
Nyuma yo gusanga mu miryango 30 ibana nk’umugabo n’umugore yitabiriye uyu muhango, umunani gusa ariyo yicaranye; Meya Kayiranga asaba umugabo n’umugore kujya bazana mu mugoroba w’ababyeyi kandi bakicarana. Ati, “maze nibavuga icyo akora umucinye icyara”, ngo kuko bitabaye gutyo, “umugoroba w’ababyeyi wazahera mu magambo, ibibazo bigakomeza kuvuka”.
Maze Meya Kayiranga Emmanuel atanga impanuro mu buryo bwa gisizi, ati,
Mugabo uri mutware ki?
1.Niba abana bawe ntaho bataniye n’imfubyi
Barwaye bwaki kandi ntibiga
Umugore wawe amaze kuma kubera yikoreye ibibazo
Wowe ubyuka ugenda, ugacyurwa n’ijoro
Uri mutware ki?
2.Wowe mugabo utaganira n’umugore wawe
Ngo mwembi muganirize abana bishime
Muraganira nk’abatanga amatangazo
Ngiye aha ndagaruka saha izi,
Ubwo uri mutware ki?
3.Wowe utaganira n’uwo mwashakanye
Ngo mumenye umubare w’abo muzabyara
Ejo mukagira abana batandatu
Uzi neza ko nta soko ry’abantu rihari,
Uri mutware ki?
4.Urarwanira kujya mu cyiciro cya mbere
Urajya gusaba amata ku ivuriro
Ngo ‘ndi umugabo nzi gutera inda”
Ese wari uzi ko nibabura ibyo barya bazakuniga
Uri mutware ki, utuzuza uinshingano?
5.Amajoro yose urya wenyine
Iminsi irindwi utaha bariye
Umugore ati “kiraje” abana bagahunga
Abana nibo bakinga ntibazi igihe winjirira,
Uri mutware ki?
6.Ese abo muganira ubabwira iki udafite
Ibitekerezo baguha ubishyira mu bikorwa ryari
Urasaba umuganda wo kubaka ubwiherero
Umugore wishakiye yituma ku gasozi yarakubyariye
Ubwo uri mugabo ki utuzuza inshingano?
7.Naho se wowe mugore utamenya isuku n’abana
Umwana afite umwera arwaye amavunja
Ntumutekera uko bikwiye
Baraza kugukuburira mu rugo
Wowe uri mugore ki?
8.Boneza urubyaro kwa muganga
Niba kandi ufite imyemerere
Jya mu masengesho y’iminsi itatu
Uzagaruke uburumbuke burangiye
Impanuro za Meya Kayiranga, zishimangira ko nta “terambere ryabaho umuryango ubaho mu makimbirane”, ari nayo ntego y’umugoroba w’ababyeyi, “kugira umuryango utekanye”.
Tanga igitekerezo