Mu gace kitwa Nakuwade ho mu karere ka Wakiso gaherereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, inkuru yabaye kimomo ubwo umuturage usanzwe ari umumotari yarwanaga intambara y’urudaca n’amabandi yari yitwaje imihoro ashaka kumunyaga ikinyabizaga yari ayatwayeho.
Uwitwa Muganzi Felix w’imyaka 23 yahamije ko yatatswe n’amabandi yari yitwaje imihoro. Felix yanze kwemera ko moto ye bapfa kuyijyana gutyo gusa, ahitamo kurwana yivuye inyuma, gusa ariko byaje kurangira moto ye bayitwaye barayihisha.
Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko uyu mumotari yari yatezwe n’abagenzi babiri bazwi ku mazina ya ’Amanya Joel na Ibrah’, iyi Polisi ikomeza yemeza ko umumotari yari yumvikanye n’aba bagabo ko ari bubageze mu gace ka Nakuwade.
Ubwo rero uyu mumotari yari hafi kugeza abagenzi atwaye aho bumvikanye, yatunguwe no kubona bafite imihoro ityaye. Bahise batangira imirwano kuko bashakaga ko abahereza moto ye ariko aranga ababera ibamba.
Umumotari yaje kubona ko bitari bumworohere kurwana wenyine, mu gihe amabandi yari afite imihoro yashoboraga kumutemamo kabiri.
Abaturage baje guhurura nibo bafashije Felix gusingira umwe mu bisambo byari bifite intwaro. Igisambo cyamenyekanye nka Amanya Joel nicyo cyakomeje imirwano ari nabwo ikindi gisambo cyateraga moto umugeri kirayihungana. Abaturage bahise bahamagara inzego z’umutekano ziherereye muri Bulenga.
Urwego rushinzwe umutekano muri Uganda ’Uganda Police Force’ rubinyujije ku rubuga rwa X, rwatangaje ko abakora ibyaha bihungabanya umutekano bazajya babiryozwa, runaboneraho rushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru afitanye isano n’ubu bujura. Ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda nka New Vision, Explorer Uganda na TV47 Digital byanditse ko hari abakomeje gukorwaho iperereza, ndetse no gushakishwa.
Ibandi rimwe ryahise ritabwa muri yombi, ikindi kandi ryaje no kuyobora polisi aho moto bari bibye bayihishe isubizwa nyirayo. Iperereza ryakomeje gukorwa ryagaragaje izindi moto eshanu bikekwa ko nazo zibwe hamwe n’ibirango umunani byose byasanzwe mu igaraje y’uwitwa Ali iherereye ahitwa Natete. Kumenya aya makuru yose byagizwemo uruhare n’itabwa muri yombi ry’abasaga 11.
Tanga igitekerezo