Dukomeje kubagezaho amwe mu magambo yuje ubwenge yavuzwe na Gandhi, umunyapolitiki w’umuhindi wafashije ubuhindi kugera ku ubwigenge yigobotora ingoma y’ubukoloni y’Ubwongereza. Ni byinshi uyu mugabo yibukirwaho, tukaba twariyemeje kugenda tuvuga tunibukiranya kuri amwe mu magambo yagiye avuga akiriho kugira ngo adufashe kuyatekerezaho no gukuramo amasomo.
Ku batarasomye inkuru yacu iheruka, reka twongere twibukiranye, wakanda hano ukayisoma
Ijambo rikomeye hano ni " imbabazi" ari nazo tugiye kugarukaho. Imbabazi ni igikorwa cy’umuntu kiva mu mutima no mu bwenge bwe agirira uwamuhemukiye, uwamubabaje, uwamukomerekeje cyangwa se uwamukoreye icyaha. Izo mbabazi zishobora gutangwa mu gihe uwakosheje cyangwa uwahemutse azisabye nk’uko umuntu ashobora kuziha utazimusabye abizi cyangwa atabizi.
Kubera kamere muntu, bijya bigorana gupfa kubabarira umuntu waguhemukiye ari nabyo bitera inzika rimwe na rimwe bikavamo ibikorwa byo kugirira undi nabi ukaba wamwica cyangwa kumubabaza ku kigero kimwe cyangwa kirenze uko yagukomerekeje. Ibyo byose biterwa n’umujinya n’uburakari ibintu bibiri bibangamira itangwa ry’imbabazi.
Haba hari igihe wigeze gusabwa imbabazi ukumva uko bikugendekera ku mutima? Ibyo aribyo byose akenshi wumva uruhutse, ubohotse ukazitanga kuko uwazisabye aba yateye intambwe nziza nakwita ya gitwali. Kurundi ruhande usaba imbabazi nawe araruhuka akabohoka kuko aba atuye umutwaro uba umuremereye ku mutima.
Usibye kubohoka kuwasabye imbabazi n’uwazitanze hazamo ikintu cyiza cyane cyo kwiyunga na mugenzi wawe, umuvandimwe wawe bityo mukongera mugahuza, mukumvikana, mugasabana. Izi ngaruka nziza nta muntu numwe utazikunda kandi zubaka abavandimwe, inshuti, imiryango n’igihugu. Kubabarira uwaguhemukiye ni ubutwari bukomeye kuko ushobora kubikora nk’uko utabikora.
Gandhi abigarukaho, yerekana ko umunyantege nke adashobora kubabarira. Mu yandi magambo uba umeze nk’ikigwari kuko bene uwo muntu ahorana bimwe navuze hejuru aribyo inzika, uburakari n’umujinya kugeza ageze ku bikorwa bibi byo kugirira nabi uwamuhemukiye. Umuntu nk’uyu asinzira gake, ntakunze kugira ituze n’amahoro muri we. Ahora yiganyira, yitotomba, arira, yereka buri wese uko yahemukiwe. Agahora muri ibyo noneho ugasanga nawe ubwe yikomeretsa kuburyo aba akeneye ubuvuzi.
Umushumba w’umunyamerika Rick Warren, mu gitabo yise " ubuzima bufite intego" niwe uvuga ko kubabarira uwaguhemukiye ari ikintu cy’ingenzi kuko bivura uwababariye. Ajya kure mu gitabo cye yerekana ko ushobora guha imbabazi umuntu waguhemukiye, wakubabaje, wagukomerekeje atagusabye imbabazi kugira ngo ubashe kuruhuka aho gukomeza kumutekerezaho.
Kubabarira n’igikorwa gisobanura imbaraga z’umuntu aho arenga kure ibyamutandukanije na mugenzi we akabikora agamije kwivura mu mutima, kuvura no kwiyunga n’uwamuhemukiye ariko ikiruta byose kwiyunga n’Imana. Ni ugutera intambwe nziza mu buzima bw’umuntu. Ibi Gandhi akerekana ko ukora ibyo aba ari ikimenyetso cy’ubutwari, imbaraga byihariye by’umuntu w’umunyembaraga kuko bidakorwa na buri wese.
Uwakwita undi umunyantege nkeya ( wa muntu udashobora kubabarira) byafatwa nk’igitutsi mu gihe bishimisha umuntu kwitwa umunyembaraga ( wawundi ushobora kubabarira). Dusoza, twagereranya umuntu wese ubabarira nk’ugendera mu bushake bw’Imana, kuko ibabarira ibyo tuyicumuraho byose kugeza ibyibagiwe.
Twarabibonye na hano mu Rwanda, uko igikorwa cyo gusaba imbabazi n’itangwa ryazo byatanze umusaruro mwiza muri politiki ya Gacaca hagamijwe kunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Abasabye imbabazi nyazo barazihawe biyunga n’abo bahemukiye n’Imana ndetse. Abababariye nabo bararuhutse kuburyo impande zombi zigenda zikomeza kujya mu murongo utuma habaho ubumwe n’ubwiyunge byuzuye. Utasabye imbabazi ni umunyantege nke kandi ariwe wakoze icyaha mu gihe uwababariye ari umunyembaraga kuko yarenze kure intimba yatewe n’uwamuhemukiye.
Dukeneye kuba abantu b’abanyembaraga, batanga imbabazi kuko bitwunga na bagenzi bacu, abavandimwe bacu, abaturanyi bacu, igihugu cyacu n’Imana yatubabariye ibicumuro byacu. Ubutaha tuzakomeza kubagezaho ibindi bitekerezo twifashishije andi magambo Gandhi yasize avuze.
Tanga igitekerezo