Rwiyemezamirimo w’Umunyamerikakazi witwa Sonia Zuniga ngo arifuza kubonana na Perezida Kagame kubera ukuntu amukunda bakaganira ku cyo bafatanya mu rwego rwo gushyigikira iterambere amaze kurugezaho.
Sonia Zuniga ni Umunyamerikakazi wikorera nka rwiyemezamirimo. Avuga ko akunda Perezida Kagame n’igihugu abereye umuyobozi ndetse akaba yifuza guhura na we akamushimira intambwe yagejeje ku Rwanda Nyuma y’imyaka 25 hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bakaganira uko yafasha Abanyarwanda mu bijyanye no kwihangira imirimo.
Mu kiganiro kihariye aherutse kugirana na Bwiza TV, Sonia Zuniga avuga uko yagiye arushaho kwiyumvamo u Rwanda, yagiye atungurwa akurikije imyaka 25 rumaze ruvuye mu bihe bibi.
Ati: “Ntabwo ubizi! Nabikunda kubonana na Perezida Kagame. Mubwire ko nifuza kwicarana nawe tukaganira nk’ikitegererezo muri business, tukaganira uko twafatanya kujyana ibintu ku rundi rwego rushya.”
Ati: “Abantu benshi barambajije, uri umumisiyoneri? Urashaka kubaka urusengero?”
Mu kubasubiza ariko ngo yababwiye ko areba ibintu mu buryo bwagutse. Ati: “Dukunda ibyo abamisiyoneri bakora, dukunda ibyo guverinoma irimo irakorera u Rwanda ubu, dukunda ibyo abayobozi b’ibanze barimo gukorera u Rwanda, icyo tuvuga hano ni; kuki tutakongeraho akandi gaciro?”
[caption id="attachment_140041" align="alignnone" width="1024"] Sonia Zuniga aganira na Bwiza Tv [/caption]
Zuniga kandi yabwiye Bwiza TV uko yageze mu Rwanda, reba video hasi
https://www.youtube.com/watch?v=_5Sh92cOcmg&t=762s
Imyaka mikeya ishize yari afite mubyara we w’umudipolomate hano mu Rwanda akamutumira mu Rwanda. Icyo gihe ngo yari amaze igihe mu bintu bya ba rwiyemezamirimo yumva mu by’ukuri akeneye akaruhuko.
Ati: “Nabwiye umufatanyabikorwa wanjye muri business ndamubwira nti tugende. Ubundi twagombaga kuba turuhuka. Ariko sintekereza ko ari byo Nyagasani yanshakiraga.”
“Ubwo nageraga aha, amaso yanjye yafungukiye ikintu ntari naratekereje,”
Akomeza avuga ko yatunguwe n’ukuntu u Rwanda ari rwiza. Ati: “Nari nzi iby’intambara, ariko natunguwe n’ukuntu hasukuye, hatekanye, ukuntu hateye imbere.”
Avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira gutembera igihugu hirya no hino mu byaro aganira n’abaturage ndetse akagera no mu Kagera. Mu Kagera, ngo ubwo umufatanyabikorwa we muri business yari imbere aryamye we yari hanze arimo arategura ikintu yumva gifite agaciro yakora mu Rwanda maze agira vision afata telephone.
Ati: “Nafashe telephone mpamagara Dr Annalisa Mendiola maze ndamubwira; ibyo ndi kubona hano birarenze, ni binini, ndabikunze!”
Zuniga avuga ko icyabaye icyo gihe ari ukuvugana n’abantu bo mu nzego zitandukanye kuva mu cyaro kugera mu mijyi. Yavuze ko bifuzaga gufatanya n’abikorera, leta, abo mu burezi, insengero, kuko ngo guteza imbere ubukangurambaga bifuza hakenewe gushyira hamwe.
Sonia Zuniga ni rwiyemezamirimo uvuka muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi muto witwa Del Rio, uherereye mu birometero bikeya uvuye ku mupaka wa Mexique.
Tanga igitekerezo