Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko umukozi w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) uherutse kugaragara akora ibyo abenshi bita gusambanira mu ruhame afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nk’uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwabyemeje mu minsi yashize, uyu mugabo yatawe muri yombi tariki ya 6 Mata 2023 nyuma y’aho hakwirakwiye amashusho amugaragaza asa n’usambanira n’umukobwa mu kabari, hafi y’aho abandi biyakiriraga.
Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira Thierry, yasobanuye ko uyu mugabo [ntiyavuzwe amazina] akurikiranweho/akekwaho icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri.
Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa iminsi 30 [muri gereza] kuko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yaba yarakoze icyaha.
Urukiko rw’ibanze tariki ya 25 Mata 2023 rwemeye ubusabe bw’Ubushinjacyaha, rwanzura ko uyu mugabo afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Bivugwa ko icyaha cyaba cyarakorewe mu kabari gaherereye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge tariki ya 1 Mata 2023.
Tanga igitekerezo