Urugereko rw’imanza z’imiryango rw’urukiko rukuru rwa Uganda rwanzuye ko umuhanzi wigeze no kuba umudepite, Judith Babirye atandukana na mugenzi we, Paul Musoke Ssebulime bari bamaranye igihe kigeza ku mwaka umwe.
Ubukwe bwa Babirye na Sebulime bwabaye kuwa 27 Nyakanga 2018 ahitwa Bunga muri Kampala. Mu mwaka washize ni bwo Ssebulime yagejeje ikirego cye mu rukiko avuga ko Babirye amuvutsa uburenganzira bwe nk’umugabo. Yareze avuga kuva icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama, abanye nabi n’umugore we.
Uyu mugabo kandi yabwiye urukiko ko kuva kuwa 22 Ukuboza 2018, ataraca iryera umugore we cyangwa ngo yumve akanunu k’inkuru imuvugaho. Yavuze ko Babirye atamwikoza ndetse ko ngo adashobora no kumutekera ibyo kurya.
Umucamanza muri uru rubanza, Olive Kazaarwe Mukwaya yavuze ko kuba Babirye atabana n’umugabo we, ari ishingiro ryo gutanga gatanya nk’uko Eyalama ibitangaza.
Ati " Nta bubasha bw’uregwa [Babirye] mu kwiyunga n’umugabo we. Urega ntazi aho umugore we aherereye mu mezi arindwi yategereje mbere yo kwitaba inkiko. Ibyo azi ni ugukeka gusa. Ibi ni iyicarubozo ubwabyo. Ku bw’ibyo urukiko rwanzuye ko ukubana byemewe n’amategeko guseswa."
Byari ibyishimo none bamaze kubona gatanya
Aya makuru akomeza avuga ko Babirye atari mu rukiko ndetse nta numwe uzi icyamuteye kwitwara atyo ku mugabo we Ssebulime.
Babirye ni umuhanzi wamenyekanye hano mu Rwanda cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nka: Beera nange, Number One, Omusayi gwa Yesu n’izindi.
Uyu ni umugabo wa kabiri batandukanye nyuma y’aho mu 2017 yashwanye n’uwitwa Niiwo babyaranye umwana w’umukobwa kuri ubu ufite imyaka 12.
Bigaragara ko uyu muhanzi wabaye umunyapolitiki iby’urushako bikomeje kumuhira.
Urukiko rwatanze gatanya k’umuhanzi wabiciye bigacika mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Tanga igitekerezo