Umuhanzi w’indirimbo ziganjemo iz’urukundo, Kenny Sol n’umugore we Kunda Alliance Yvette baherutse gushyingirwanwa, bari kwitegura kwibaruka.
Nyuma yo gusezerana ku wa 05 Mutarama 2024, Kenny Sol n’umugore we Kunda Alliance bari kwitegura kwibaruka imfura nk’uko uyu musore witegura kuba papa yabitangaje.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol yatangaje ko umugore we akuriwe ibyatumye ahabwa impundu n’abakunzi be.
Kenny Sol yanditse ati: ”Babiri muri umwe” [ Two In One ] aya magambo yayakurikije amafoto abiri ye n’umugore we akuriwe.
Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, ibyamamare mu ngeri zose bamuhaye impundu. Urugero nka Miss Naomie , Sandrine Isheja , Afrique Joe , Yuhi Mic, Paty Cope , Calvin Mbanda Ado Music n’abandi.
Ubukwe bw’aba bombi bwabaye muri Mutarama bwagizwe ibanga rikomeye ndetse hari amakuru avuga ko imiryango yabo ari yo itarifuje ko iyo nkuru ijya mu itangazamakuru.
Tanga igitekerezo