Urwego rushinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ngo hamenyekane uwaba yibye umwana w’impanga mu bitaro biherereye mu gace ka Koboko. Kugeza ubu umugore utazwi niwe ukomeje guhigishwa uruhindu ngo agarure umwana yibye.
Raporo ya polisi yo muri iki gihugu itangaza ko umugore utaramenyekana yaje yiyoberanyije akinjira mu cyumba giherereyemo umudamu wari uvuye kubagwa yabyaye impanga ebyiri [umuhungu n’umukobwa], hadaciyeho igihe kinini baje basanga umwe mu bana bavutse w’umuhungu yaburiwe irengero, barebye na wa mugore wabitagaho ntibamuca iryera.
Ukekwaho kwiba uruhinja rumwe, biravugwa ko ubwo yazaga mu bitaro yari yigize nk’umukozi uhakora, nyamara ntawigeze amutahura ngo amubaze n’amazina ye. Yakomeje kwiyoberanya kugeza ubwo ari we wasigaye yita ku mpanga zavutse. Ikinyamakuru cya Nile Post cyanditse ko uyu mugore utazwi yacunze umubyaza, ndetse n’umurwaza bagiye hanze gato ahita aterura umwana umwe w’umuhungu aramucikana.
Nyina w’impanga zari zavutse yari ataragarura ubwenge nyuma yo kubagwa yasinzirijwe, ibi biri mu byatumye umugore batazi abinjirana abaca murihumye kugeza abacitse burundu. Umuvugizi wa polisi mu gace ko mu burengerazuba bwa Nile, Anguica Josephine, yemeje ko habayeho kurangara kwa Chandiru Beatrice wari umurwaza, hamwe na Drateru Hella witaga ku mpinja zavutse nk’umubyaza.
Uyu mubyeyi wibwe umwana azwi ku mazina ya Afekuru Baifa akaba atuye mu karere ka Maracha. Umunsi wa tariki ya 04 Mata 2024, wamubereye umwijima kuko yakangutse asanga umwana we yatwawe n’umuntu atazi. Muramukazi we wari umurwaje yahise ageza kuri polisi ikirego cy’ubwo bujura bwakozwe n’umuntu utazwi winjiye mu bitaro bya Koboko biherereye muri Uganda aho.
Anguica Josephine uvugira urwego rw’umutekano muri ako gace, yavuze ko bakomeje gushakisha aho umwana wibwe yaba aherereye, aboneraho asaba abaturage bose kugira ubufatanye muri iki gikorwa bagatanga amakuru, mu rwego rwo gutuma hamenyekana uwihishe inyuma y’ubu bujura budasanzwe.
Tanga igitekerezo