Maze imyaka 4 nshatse umugore, tumaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa afite imyaka 2 n’amezi 4, umugore wanjye ndamwubaha ndetse nkeka ko nta nicyo yamburanye kuko ateteshwa ubu kurusha uko yaba yarateteshejwe akibi iwabo.
Nta kazi yari yabona ariko nta kintu na kimwe yamburanye (niko nabyita).Tariki ya 30/07/2016 ubwo yari weekend ya nyuma y’uku kwezi kwa 7 natunguwe no kumusanga arimo gusambana na murumuna wanjye w’umusore wabaga mu rugo. Basambanira mu buriri bwanjye.
Namufashaga akiga kaminuza ataha mu rugo, kuva uwo munsi bose narabaretse, nta kintu na kimwe nari nababwira, gusa murumuna wanjye yahise atoroka ubu sinzi aho yagiye ariko amakuru mfite nubwo bwose ntayahaye agaciro nuko yashatse abandi basore babana muri iyi Kigali.
Umugore wanjye yatinye kwinjira mu cyumba, ndataha nkasanga yatetse nk’uko bisanzwe nkarya, nkajya mu cyumba nkiryamira, akajya kurara mu cyumba cy’umwana.
Mu by’ukuri naramurakariya ariko nabuze icyo namukorera kandi nawe yabuze aho ampera ansaba imbabazi, nanjye nahuye n’ikibazo pe!! Nabuze icyo nakora!! Mungire inama!! Mbatorere umuryango mbivugire mu ruhame imbere y’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe?
KU bwanjye nari nafashe icyemezo cyo kumwirukana akagenda agatungwa na murumuna wanjye ariko nkumva nkunze ikibondo cyanjye….Mana we!!! Mungire inama ndabitabaje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo