Amazina yanjye nasanze atari ngombwa kuyatangaza kuko ndumva byambangamira, ariko nyine ndifuza ko nanjye mungira inama. Umwaka ushize nibwo nasambanye n’umukobwa ariko biba nafimfite gahunda yo kuzarongora uyu mwaka.
Uyu mukobwa twasambanye ntabwo ari we twagombaga kurushingana ariko hari hashize igihe kinini tuziranye nk’inshuti zisanzwe, kuva natangira gutegura gahunda z’ubukwe, igitsina cyanjye ntabwo kikibasha gufata umurego ndavuga gushyukwa.
Byatangiye mu kwezi kwa 2, gusa byanteye ubwoba negera muganga ambwira ko nta kibazo na kimwe abona naba mfite none nkeka ko uyu mukobwa yandoze bitewe n’amagambo yambwiye.
Akimara kumva ko ngiye kurongora undi mukobwa yambwiye ijambo rimwe na nubu rikintera ubwo, ati: “Untaye nagukundaga ariko nanjye nzakora uko nshoboye ugaruke” , aya magambo yanze kunsobanurira icyo yashakaga kuvuga.
Ubu ngerageza kumubaza impamvu yambwiye aya magambo akansubiza ngo nzabanze nisuzume, akanambwira amagambo azimije nanjye ntazi, ngo nta mukobwa uruta undi, ngo ibitsina gabo bisiramuye byose siko biryoshya imibonano mpuzabitsina, ngo ntangiye kubona ko nawe ari umukobwa wagishwa inama mu gihe gikomeye,…
Namubajije ikibi naba naramukoreye ansubiza ambwira ko kuba ntacyo ngo niyo yumva twakomezanya, mubajije niba nta kibi yaba yarankoreye ku buzima bwanjye ansubiza aseka ngo byose ninjye,.
Nkunda gusoma ibitekerezo n’inama zica kuri uru rubuga none nanjye ndabinginze mumfashe mumbwire icyo nakora, tugomba kuzakora ubukwe mu kwa 12, ariko tuvuga iby’ubukwe bwacu nkikanga, nakora mu ipantalo nkumva nta gashyuhe….abaganga maze kugeraho ni 2.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
Nitwa Umuhozawase Sandrine Kuwa 29/09/22
Icyo nakubwira uwo mukobwa wasanga yaba yarakuroze kuko akimara kukubwirango umutaye yagukundaga ngo azakora ikintu kizatuma umugarukira nawe utari umwana wakumvamo akantu
Subiza ⇾Tanga igitekerezo