Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, itsinda ku ruhande rw’u Rwanda ryari riyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Mushabe Claudian David ryashyikirije Leta ya Uganda imirambo y’abaturage bayo babiri baherutse kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Aba baturage ba Uganda biciwe ku butaka bw’u Rwanda ni Job Ebyarishanga w’imyaka 32 y’amavuko na Bosco Tuheirwe w’imyaka 35, bombi bakaba bararasiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa 10 Ugushyingo, ubwo �binjizaga magendu y�itabi mu Rwanda’.
Iyi mirambo yakiriwe n’itsinda ry’abagande ryari riyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rukiga, Madamu Muhindo Pulkeria.
Inkuru bifitanye isano: http://bwiza.com/?Imirambo-y-Abagande-babiri-baherutse-kurasirwa-mu-Rwanda-igiye-kujyanwa-muri
Tanga igitekerezo