Kuri uyu wa gatatu leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yatangaje ko yamaze koherereza Uganda abaturage 20 bayo bari bafungiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’umunsi umwe Uganda na yo irekuye Abanyarwanda yari ifunze.
Mu masaha yashize u Rwanda rwari rwasohoye itangazo rivuga ko rwarekuye Abanya-Uganda batatu na ho abandi 17 bakaka bari bamaze gucirwa urubanza, gusa mu kanya kashize Minafett yavuze baba bariya batatu na bariya 17 bose bamaze koherezwa iwabo.
Leta y’u Rwanda yarekuye aba Banya-Uganda yari ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’umunsi umwe Uganda na yo irekuye Abanyarwanda 15 yari ifite.
Babiri barekuwe mu gitondo cy’ejo ku wa kabiri, abandi 15 bashyikirizwa Ambasade y’u Rwanda i Kampala mu masaha y’igicamunsi. Mu barekuwe harimo babiri bari bari kumwe na RUD- Urunana, ubwo uyu mutwe wagabaga igitero mu Kinigi mu Ukwakira kwa 2019 kikagwamo abaturage barenga 10.
Mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu RBA, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bariya bantu bari kumwe na RUD-Urunana batari mu bo u Rwanda rwari rwasabye Uganda kurekura bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo bo bakaba bari mu basabwe bakurikiranweho iterabwoba.
Umwanzuro wa mbere w’inama yahirije intumwa z’u Rwanda na Uganda i Kigali ku wa 14 Gashyantare, uvuga ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n�ibibazo by�abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y�ibihugu byombi, mu gihe cy�ibyumweru bitatu.
Ni muri uru uru rwego ibihugu byombi byatangiye kurekura bariya baturage.
U Rwanda na Uganda bakomeje guhererekanya abaturage babo, mu gihe habura iminsi ibiri ngo abakuru b’ibihugu byombi bahurire mu nama itegerejwe na benshi izabera i Gatuna.
Tanga igitekerezo