Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga y�u Rwanda yatangaje ko ubushinjacyaha bwahagaritse imanza z�Abagande 17, rufungura abandi batatu barangije igihano, ruboneraho no gusaba leta ya Uganda ibintu bitatu.
Muri iri tangazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa 19 Gashyantare, u Rwanda rwabanje gushimira leta ya Uganda kuba yarekuye Abanyarwanda 13 bari bafungiweyo no kohereza abarwanyi babiri b�umutwe wa RUD Urunana bakekwaho kugaba igitero mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019.
Ariko na none, iyi Minisiteri yibukije Uganda iby�inama ya Komisiyo ishinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry�amasezerano ya Luanda yabereye i Kigali tariki ya 14 Gashyantare n�iby�ubusabe rwatanze tariki ya 15 busubizwa ejo tariki ya 20 Gashyantare.
U Rwanda rurasaba Uganda:
- Kugenzura imikorere n�ibikorwa bitera inkunga uwitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, ruvuga ko bari mu bayobozi b�umutwe wa RNC, bakorera mu muryango utegamiye kuri leta witwa Self-Worth Initiative.
- Kugenzura ingendo za Mukankusi Charlotte muri Uganda cyane cyane mu kwezi kwa Mutarama 2020 ndetse na pasiporo No. A000199979 yahawe.
- Kugenzura abarwanyi ba RUD Urunana bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi/Musanze mu Kwakira 2019. U Rwanda rushimira ko babiri muri bo bamaze koherezwa ariko rusaba ko Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi nka �Gavana� bakekwaho kuyobora iki gitero, na bo batabwa muri yombi, kandi bakarubashyikiriza.
Muri iki gihe abakuru b�ibihugu byombi ndetse n�abahuza baturutse muri Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, biteguye guhurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna ku wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare, ibihugu byombi biri kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo byemeranyije mu nama zatambutse, gusa na none haracyakenewe izindi ntambwe zo guterwa kugira ngo kwishishanya kuveho, umwuka mwiza wongere ugaruke.
1 Ibitekerezo
Natal Kuwa 19/02/20
Ndumva ibintu biri kuza mu buryo, Ug yateye intambwe biriya bisigaye ntibikomeye nibabikureho twikomereze nta kigaragara twapfaga.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo