Umuyobozi w’Ishami Rikurikirana Amadosiye y’Ibyaha by’Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina mu Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Muhongerwa Agnes avuga ko nubwo Leta ishyira imbaraga mu guhana abasambanya abana, hakiri imbogamizi z’abantu bahishira ababikora.
Ibi madamu Muhongera yabivuze mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018. Ikiganiro cyagarukaga ku ngamba zo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa n’icyaha cyo gusambanya abana.
Muri iki kiganiro cyarimo abatumirwa batandukanye, Madamu Muhongera avuga ko kimwe mu bibazo bituma ibyaha by’ihohoterwa bidahanwa ahanini bituruka kuri bamwe mu babyeyi babihishira, umwana agasambanywa imiryango ikumvikana ku buryo ubuyobozi butabimenya. Agashimangira ko ntibikwiye na gato.
Agashimangira ko niyo amakuru atanzwe, bikorwa nyuma rimwe na rimwe ibimenyetso byarasibanganye, ati “Turacyafite imbogamizi mu gukurikirana ibyaha byo gusambanya abana kuko abo bibaho badatangira amakuru ku gihe ugasanga ibimenyetso byasibanganye”.
Arakomeza akangurira abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru y’ibyaha byo gusambanya abana kugira ngo ubutabera bubikurikirane hakiri kare ndetse ko n’ubwo ubutabera bushyira imbaraga mu guhana abasambanya abana, bunazishyira mu gukumira ibi byaha.
Musenyeri John Rucyahana nawe wari umutumirwa muri iki kiganiro, avuga ko inzego zose zikwiye kumva uburemere bw’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa n’inda z’imburagihe. Ati “Abanyamadini, ababyeyi, abafatanyabikorwa n’umuryango muri rusange dushyire hamwe turwane uru rugamba”.
Agarutse ku banyamadini by’umwihariko, Mgr Rucyahana yagize ati “Ntibyumvikana ukuntu naba ndi umushumba w’itorero, umuntu agasambanya umwana cyangwa agakora irindi ihohoterwa nkarebera. Abanyamadini dukwiye kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibi byaha tugafatanya n’ubutabera n’izindi nzego kuko birimo birangiza Umuryango Nyarwanda”.
Ubukangurambaga bwo gukumira isambanywa rikorerwa abana, bwatangiye ku wa 11 Ukwakira, bukazarangira ku wa 10 Ukuboza 2018, insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana”.
Tanga igitekerezo