Nyuma y’uko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2016 inkiko zo muri Tanzania zishyizeho itegeko rigenera abana b’abakobwa imyaka yo gushyingirirwaho, kuri ubu bamwe mu baturage ndetse n’inzego zifite abana mu nshingano baravuga ko imyaka yashyizweho idakwiye kuko nubundi bitazabuza abana gushaka bakiri bato.
Rebeca Gyumi, ni umuyobozi w’umuryango witwa ku bana b’abakobwa “Msichana Initiative” muri kiriya gihugu. Avuga ko imyaka igenwa n’itegeko igomba guhinduka kuko iramutse yubahirijwe haba harimo ihohotera rishyigikiwe na leta.
[ad id="44145"]
Iri tegeko ryatowe rigenera abana b’abakobwa bo muri iki gihugu gushaka bafite guhera ku myaka 15 y’amavuko ndetse na 14 mu gihe byemejwe n’itegeko. Komeza avuga ko ku kijyanye n’abana babyarira iwabo bakiri bato hafatwa izindi ngamba ariko badawe uburenganzira busesuye.
Abaturage bo muri iki gihugu bo bagaragaza ibi nk’ihohotera kuko umwana uri muri icyo kigero aba akiri muto ku buryo arakubaka urugo, mu gihe abanyamategeko bo muri Tanzania bo bavuga ko hagomba kubaho impinduka mu kijyanye n’imishakire no kubaka ingo, kuko nubundi umubare munini w’abana bati muri kiriya gihugu usanga barabyaye bakiri bato.
Abanyamategeko bakomeza bavuga ko umushinga w’itegeko wamaze kwigwa neza ndetse ko basigaje kubishyira mu itegeko nshinga kuko ingingo bagenderagaho ku kijyanye no gushaka ari iyo mu 1971 rigena gushaka bari mu kigero cy’imyaka 18.
[ad id="44145"]
Nk’uko bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye, abaturage bo mu gihugu cya Tanzania bemeza ko hazavuka ikibazo mu gihe abana b’abakobwa bazaba barashize mu rugo bashaka abagabo kuko bashatse bakiri bato, basaza babo bagasigara mu mashuri no mu yindi mirimo bonyine.
Hari impungenge ko abana benshi bazajya bata amashuri bakajya kwishakira abagabo.
Igihugu cya Tanzania, kiza mu myanya y’imbere mu bihugu bifite umubare munini w’abana bashaka bakiri bato, aho ngo byibuze abana 2 muri 5 babyara batarageza mu myaka 18, ndetse rimwe na rimwe hakaba n’ababyara bafite munsi ya 15.
[ad id="44145"]
Ibi bitangajwe mu gihe Afurika yunze ubumwe iri gutegura ihuriro muri Zambia mu minsi iri imbere, imwe mu ngingo zizaganirwaho ikaba ari ukurebera hamwe uburyo ikibazo cy’abana bashaka bakiri bato cyakemuka ku mugabane.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo