Leya ya Senegal yatangaje ko igihe kuba ikupye by’igihe gito umuyoboro wa Internet . Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024, gitewe n’imyigaragambyo yatangiye muri icyo gihigu itewe nuko Perezida w’icyo gihugu Macky Sall yavuze ko asubitse igikorwa cy’amatora ya Perezida yari ateganijwe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024. Itegeko ryimura ayo matora ryasohotse kuri uyu wa gatanu, riteganya ko amatora azaba ku wa 15 Ukuboza 2024. Ibi ntibyishimiwe n’abanyasenegali benshi.
Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Itumanaho muri icyo gihugu, yavuze ko gufunga internet by’igihe gito bigamije gutuma hatagumaho gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango buri kugenda buca ku mbuga nkoranyambaga bugahungabanya ituze rya rubanda.
Mbere y’iri tangazo, abayobozi bari bakuyeho umurongo w’imwe mu mateleviziyo yigenga ku cyumweru taliki ya 04 Gashyantare 2024, bashinja iyo televiziyo gushaka kubiba urwango n’ubushyamirane, igihe bacishagaho imbonankubone (direct/live) uko imyigaragambyo yagendaga.
Perezida Macky Sall ari kubutegetsi kuva mu mwaka wa 2012. Amaze gutorerwa manda y’imyaka ibiri yo kuyobora Senegali. Nubwo yasubitse amatora, umwaka ushize yatangaje ku mugaragaro ko ataziyamamariza umwanya wa perezida ndetse ko adateganya no guhindura itegeko nshinga rya Senegali. Gusa abatuirage ntibishimiye ko yongereye igihe amatora azabera, byakurijeho no kwiyongerera igihe cyo gukomeza kuyobora igihugu.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo