Ba Malayika Murinzi bo mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubafasha bakiyandikaho abana bakuye mu kigo cya CENA Rusayo ndetse n’ahandi hatandukanye.
Bavuga ko abana babamaranye imyaka ibiri ntaho banditse, nyuma yo kubakira bamwe bavuye mu kigo cy’imfubyi cya CENA Rusayo, mu murenge wa Gashonga muri aka karere kimwe n’abandi bagendaga bakurwa hirya no hino baratawe n’ababyeyi.
Aba babyeyi bavuga ko imibereho y’aba bana yahindutse ku buryo bugaragara ndetse ko biyumva mu miryango nk’abandi bana, cyane cyane ko bamwe batazi ba nyina bababyaye bityo ntibanamenye niba hari n’imiryango yabo bwite baba bafite.
Nyirangirimana Suzanne utuye mu murenge wa Muganza muri aka karere, avuga ko yakiriye umwana ku wa 9 Nzeri 2016, amukuye muri kiriya kigo cy’imfubyi, akuzuza ibyo yasabwaga byose ngo amuhabwe ariko kuba atamwanditseho ngo hari byinshi ahomba.
Yagize ati “agize imyaka icyenda nta na hamwe yanditse mu bitabo by’irangamimerere kandi ubusanzwe kwiyandikishaho umwana utabyaye bica mu nzira ndende. Mbabazwa no kuba mfite ubwishingizi bwa RAMA abandi bana aribwo nakoreshaga mbavuza batarakura ngo bishakire ubwabo buzima, ariko we mushakira mituweli kandi yakavuwe n’ubwo bwishingizi. Nshaka kandi ko n’igihe naba ntakiriho azahabwe ku byanjye nk’abandi bana, ariko atanyanditse byagorana.’’
Mugenzi we Nsabimana Bernard na we yagize ati’’ iyo dusaba kubatwandikaho tuba tugira ngo bagire uburenganzira nk’ubw’abandi bana badusanganye. Twahawe impapuro z’iherekanyabubasha bava mu bigo by’imfubyi tubakira mu miryango, batubwira ko bazadufasha kuko ari ikibazo rusange kizwi”.
Umukozi w’umuryango Hope and Homes for Children in Rwanda, Birinda Sylvère wafashije iyi miryango guhura n’aba bana, avuga ko bikwiye ko babiyandikaho nyuma yo kubasura bagasanga bafashwe neza.
Ati “kugira ngo umubyeyi yemererwe kwakira umwana mu muryango we, aba yaragenzuwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze ku buryo tubona nta gikwiye kubabangamira kubiyandikishaho kandi ntibigoye, cyane cyane ko n’ubuyobozi bw’akarere bwatwemereye ko bugiye kubyihutisha kikaba ikibazo rusange kigomba no kubonerwa igisubizo rusange byihuse.’’
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza muri aka karere, Niyibizi Jean de Dieu, avuga bagiye kugikemura mu gihe gito gishoboka. Agashiman ko nta mwana n’umwe muri aka karere usigaye mu kigo cy’imfubyi, ko abari muri CENA/ Rusayo bari 140 abagera kuri 60 bakabona imiryango ibakira, abasigaye bakajyanwa muri SOS/ Kigali na Nyamagabe, bakaba na bo bagishakirwa imiryango ibakira.
[caption id="attachment_119561" align="alignnone" width="1024"] Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi, Niyibizi Jean de Dieu avuga ko akarere kagiye kwihutisha iyi gahunda buri mwana akandikwa ku muryango wamwakiriye[/caption]
Tanga igitekerezo