Umuryango w’abanyamakuru ndengamupaka, RSF, urasaba Leta y’u Burundi gufungura umunyamakuru Floriane Irangabiye umaze amezi atandatu afungiwe muri gereza zitandukanye.
Irangabiye yatawe muri yombi n’urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza, SNR, tariki ya 30 Kanama 2022 ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, avuye mu Rwanda. Abamufunze bamubwiraga ko yagambaniye igihugu cye, agakorana "n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta."
Yabanje gufungirwa muri kasho ya SNR, ajyanwa muri gereza ya Mpimba iherereye muri Bujumbura, mu Kwakira 2022 ajyanwa muri gereza ya Muyinga iherereye mu ntara ya Muyinga mu majyaruguru y’uburengerazuba.
Tariki ya 3 Mutarama 2023, urukiko rwisumbuye rwa Mukaza rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10, runamuca ihazabu y’amafaranga y’Amarundi miliyoni 1, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kubangamira ubusugire bw’igihugu.
Ubwo uru rukiko rwari rumaze gukatira Irangabiye ibi bihano, ku mbuga nkoranyambaga habayeho impaka. Hari hashize iminsi mike RSF na yo isohoye inyandiko yamagana ifungwa rye, yemeza ko azira umwuga w’itangazamakuru yakoraga, isaba ko arekurwa nta mananiza.
Minisitiri y’ubutabera mu Burundi, yatangarije kuri Twitter ko Irangabiye yaburanishirijwe mu ruhame, arakatirwa kandi ko yajuriye. Yasabye abakurikirana iyi nkuru gutegereza urubanza rw’ubujurire.
Hashize amezi 6 Irangabiye ari muri gereza, ntabwo binazwi niba yaraburanye ubujurire. Kuri uyu wa 2 Werurwe 2023 RSF yongeye gusaba ko arekurwa byihuse, iti: "Yakatiwe imyaka 10 kubera ’guhungabanya ubusugire bw’igihugu’ nyuma yo gutangaza ibiganiro binenga ubutegetsi, umunyamakuru Floriane Irangabiye amaze amezi 6 muri gereza. RSF irasaba ko arekurwa byihuse."
Irangabiye yari umunyamakuru wa Radio Igicaniro ikorera kuri interineti. Yatangaga ibiganiro ku binyamakuru bitandukanye by’Abarundi bitagikorera iwabo, avuga ku ngingo zirimo uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Hari abemeza ko ifungwa rye rifitanye isano n’umwuka mubi wahoze mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.
Tanga igitekerezo