Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwakira drones nshya z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4, nyuma y’uko muri eshatu yari yaraguze nta n’imwe ikiri mu kazi.
Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo RDC yari yaguze izi drones mu Bushinwa, kugira ngo zifashe igisirikare cyayo guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bamaze imyaka hafi ibiri n’igice bahanganye mu ntambara.
Muri rusange drones icyenda ni zo Kinshasa yari yasabye u Bushinwa ko bwayigurisha, ariko ibanza kohererezwa eshatu mu gihe yari igitegereje koherezwa izindi esheshatu nyuma.
Africa Intelligence ivuga ko ziriya drones zitakiriho Congo Kinshasa yari yazitanzeho akayabo ka miliyoni 50 z’amadorali ya Amerika (Frw miliyari 64).
Iki gitangazamakuru kivuga ko ebyiri muri izi ndege zitagira umuderevu zarashwe na M23, na ho iya gatatu ikora impanuka. Ni impanuka byavuzwe ko yabereye ku kibuga cy’indege za Kavumu aho ziriya drones zabaga.
Mu Ugushyingo 2023 no muri Mutarama uyu mwaka ni bwo umutwe wa M23 wemeje ko wahanuye ziriya drones, nyuma y’igihe ziwugabaho ibitero byanaguyemo abasivile bo mu duce twaberagamo imirwano.
Amakuru avuga ko drones eshatu nshya ari zo Congo yamaze kwakira, gusa hakaba hagitegerejwe ko zoherezwa mu ntambara.
Iki gihugu kandi mu minsi iri imbere kirateganya kuzakira izindi eshatu zizaba zisigaye.
Tanga igitekerezo