Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique; mu ruzinduko rw’akazi yatangiye muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.
Perezidansi y’u Rwanda kuri Twitter yayo yatangaje ko uru ruzinduko rugomba kumara umunsi umwe.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Mozambique ruje rukurikira urwo yaherukaga kugirira muri iki gihugu muri Nzeri umwaka ushize.
Ni uruzinduko icyo gihe rwasize asuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado aho zimaze umwaka urenga mu bikorwa byo kugarura amahoro, nyuma y’igihe iriya ntara yo mu majyaruguru ya Mozambique yaribasiwe n’iterabwoba.
Muri Gashyantare uyu mwaka Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na we yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali aho yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Abakuru b’ibihugu byombi kuri uyu wa Gatanu nanone bagiranye ibiganiro byibanze ku nzego zinyuranye bifitanye amasezerano y’ubufatanye.
Ni ibiganiro ku ruhande rw’u Rwanda byanitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza ndetse n’izindi ntumwa.
U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye. Binyuze muri ayo masezerano, muri Nyakanga umwaka ushize u Rwanda rwohereje muri Mozambique Ingabo n’abapolisi barenga 1,000; mu rwego rwo gufasha Ingabo za kiriya gihugu kwigobotora ibyihebe.
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iz’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika; bashoboye kwirukana ibyihebe mu bice bitandukanye by’intara ya Cabo Delgado byari byarigaruriye; ndetse abaturage bari baravuye mu byabo bashobora gutahuka.
Muri uku kwezi bwo u Rwanda na Mozambique byashyize umukono ku masezerano akuraho gukenera gusaba visa ku bafite pasiporo zisanzwe ku baturage baturuka mu bihugu byombi.
Ni amasezerano yitezweho kongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mpande zombi no kuzamura imikoranire hagati yazo, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iheruka kubitangaza.
Tanga igitekerezo