Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bemera Imana guhindura imyumvire, bagakora ibikorwa bibateza imbere, aho gukomeza gutegereza abo mu bihugu bikize ngo bibatunge.
Ni ubusabe bwo kuri uyu wa 29 Nzeri 2023 ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga indahiro y’Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ushinzwe akarere, General (Rtd) James Kabarebe, na Francis Gatare warahiriye kuyobora RDB.
Perezida Kagame yavuze ku ntonde zikorwa, u Rwanda n’ibihugu byo muri Afurika byaza imbere mu bikennye, ariko habaye hakozwe n’urw’ibyemera Imana, byaza mu bya mbere. Gusa ngo ntibikwiye kugarukira aho kuko iyi myemerere Abanyarwanda bakwiye kuyikoresha biteza imbere.
Yagize ati: "Abanyarwanda muremera. Turazwi. Umunsi hagiyeho urutonde rw’ibihugu byemera, kwemera Imana, ngira ngo tuzaza mu ba mbere, uko mbibona. Nta kibazo kirimo aho ngaho ariko nyuma y’aho njye ndakubaza. Wemera iki? Wemera Imana gusa ariko ntiwemere ibindi bijyanye n’ibyo kwemera iyo Mana bidusaba? Imana ku Isi yaremye abantu, irema bamwe mu bice by’Isi, iravuga ngo aba ngaba ni bo bazahora bakize, batunze abandi? Ubu tuzajya ku rutonde rw’abazatungwa n’abandi?"
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abantu basabiriza kandi bemera Imana ibasaba gukora, bagatera imbere. Ati: "Tuzajya duhora dusabiriza kandi twemera. Imana ishaka ko tubaho neza, itubwira ko dukora, ishakira abantu ibyiza. Bigera ku byiza, byo kwiteza imbere, byo kwihesha agaciro, byo kugera kuri ruriya rwego rwo hejuru, tukaburira he kandi twemera ibyo Imana itubwira? Byahora gusa ari inyigisho, idini ndetse no kwemera bizaba ibintu bidafite icyo biduha? Tugomba kugira icyo tubivanamo."
Yabihuje na politiki, aho abayijyamo baba bakwiye kugira icyo bakuramo cyahindura ubuzima bw’igihugu n’abagituyemo.
Tanga igitekerezo