Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, abayobozi bombi ibihugu byabo bitarebana neza muri iki gihe, kuri uyu wa Gatandatu bahuriye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho bari bitabiriye irahira rya mugenzi wabo, Cyril Ramaphosa wongeye gutsindira manda yo kuyobora iki gihugu.
Abayobozi bombi bicaye begeranye muri uyu muhango wabereye muri Stade yitwa Loftus Versfeld yo mu Mujyi wa Pretoria ndetse bafotorwa barimo kuganira ubona nta kibazo kiri hagati yabo.
Gusa, byinshi ku byo aba bayobozi bombi baba baganiriye ntabwo birajya ahagaragara.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kikaba kivuga ko kwegeranya aba bakuru b’ibihugu bifitanye ibibazo muri iki gihe ari ibintu bishobora kuba byateguwe na Afurika y’Epfo ku bushake.
Abayobozi b’ibihugu byombi kandi bahuye nyuma y’amasaha macye ku mupaka w’ibihugu byombi harasiwe abacuruzi ba magendu bageragezaga kwambutsa ibintu babijyana muri Uganda ndetse bagashaka kurwanya abashinzwe umutekano.
Ni mu gihe kandi u Rwanda rukomeje gushinja Uganda gushyigikira no gutera inkunga abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu Uganda ikabihakana nubwo biherutse gushimangirwa na Nsabimana Callixte Sankara wari umwe mu bayobozi b’umutwe wa FLN kuri ubu uri mu butabera bw’u Rwanda.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo kandi ngo mu mezi ye ya mbere ajya ku butegetsi yagaragaje ubushake bwo kuzana amahoro mu Biyaga Bigari.
Tanga igitekerezo