Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugenda hagaragara ubwumvikane buke mu miryango bunasozwa rimwe na rimwe no gutandukana byemewe n’amategeko kw’abashakanye, bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko uyu muco udakwiye gushyigikirwa.
Abageze mu zabukuru bavuga ko iki kibazo cyo gutandukana kw’abashakanye, ahanini giterwa n’uko bamwe bashinga ingo urukundo rutarashinga imizi, ndetse no kudaha agaciro uruhare rw’ababyeyi mu mibanire y’abana babo.
Mukangarambe Beatrice, ni umukecuru w’imyaka 60 utuye mu kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, avuga ko urubyiruko rw’ubu rutabanza gufata umwanya wo kurambagiza, ngo urukundo rwabo rubanze rushinge imizi mbere yo kwihutira gukora ubukwe.
Agira ati “Kera abantu bashakanaga harabanje kubaho umuranga, akaranga umukobwa wo kwa kanaka azi neza, azi n’impamvu aranze uwo mwana azi n’uwo muryango, burya urukundo ntabwo rupfa kwizana, uburyo byagendaga byafataga igihe, wenda niba ari ubwicwa bwarishwe, ariko ubu uragenda ugahura n’umukobwa mu muhanda, mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri mukaba murabanye”.
Akomeza avuga ko gutandukana kw’abashakanye gukomeza gufata indi ntera, uretse kuba ababana batabanza kumenyana byimbitse, akomoza no ku kantu yita ‘guhubukira ubutunzi’; ngo bwamara gushira abari Bwana na Madamu bagasigara barebana nk’injangwe n’imbeba.
Mukangarambe agira ati “muri iki gihe hari n’ubwo agenda akurikiye umutungo, akareba umukobwa wenda ni umukozi muri Christ Roi [Ikigo cyitiriwe kirisitu umwami], akavuga ati ‘uriya mukobwa mushatse ariya mafaranga nazayaryaho tu, icyo kikaba aricyo kimukurura, ya mafaranga wenda bakayarya agashira bagashwana,…”.
Kimwe n’abandi bakecuru batuye muri uyu murenge wa Busasamana, bashimangira ko kera iyo umukobwa yasendwaga n’umugabo aribyo bahuza na gatanya y’ubu, cyabaga ari igisebo ku muryango we. Gusendwa k’umugore ngo byagiraga ingaruka ku muryango cyane, bikaba n’ingaruka ku mugabo watawe n’umugore we. Muri iki gihe batungurwa no kubona nta pfunwe biteye abo byabayeho.
Uwitwa Kamugisha Olive ati “Iyo wasendwaga, iwanyu bakabona urahingutse igikuba cyahitaga gicika mu muryango, bagatangira kubaza abakuru [aha aravuga kuraguza], umugabo wabonwagaho umugayo umugore akamuta, na we byabaga ari uko, gusa birababaje aho ubu usanga umugore ashaka umugabo agamije imitungo, yayibona agahita asaba gatanya, akagenda mu muhanda ubona yishimye, reka mbabwire umuco waracitse”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, avuga ko hari ibibazo byinshi bakira by’abashakanye kubera amakimbirane baba bafitanye, na we agaruka ku mitungo nk’imbarutso yo gutandukanwa kw’abashakanye.
Ati “Akenshi ni ubwumvikane buke, usanga umugore ashatse umugabo afite ubushobozi, uko inshingano zigenda ziyongera bwa bushobozi bukagenda bugabanuka, uko bugabanuka umugore akananirwa kuba mu buzima buciriritse, ugasanga umugore ashatse undi mugabo, cyangwa umugabo agiye mu bandi bagore, ibyo bigatuma gatanya zigaragara”.
Avuga ko bajya guha gatanya ababanaga nk’umugabo n’umugore ari uko bakanze mu mpande zombi bakabona ibyo kubana hagati yabo byanze burundu. Ati “ Twifashisha imigoroba y’ababyeyi bakabaganiriza, bakabakemura, gusa natwe ubwacu tubigiramo uruhare tukabunga,… Ibinaniranye aho kugira ngo hameneke amaraso tubagira inama yo kujya mu rukiko bagasaba gatanga ariko ibinanirana nibyo bike cyane”.
Umunyamabanga Nshingabikorwa, asoza atanga inama no ku bandi, avuga ko buri wese wasezeranye kubana akaramata n’umugabo we cyangwa umugore, yagakwiye kumenya ko bagomba kubana haba mu bukene n’ubukire, mu byishimo se cyangwa mu makuba, nk’uko baba barabisezeranye imbere y’amategeko n’Imana.
Mu Ugushyingo 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69 mu gihe mu mwaka wa 2018 zari zimaze kwikuba inshuro 19 kuko zari zigeze ku 1311.
Imibare y’Urukiko rw’Ikirenga yagaragazaga ko imanza za gatanya zakiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu 2016 zari 21, 2017 ziba 69 naho 2018 zisaga 1311.
Ubusanzwe abasaba gatanya bashingiraga ku bintu birimo kuba umwe muri bo yarahawe igihano cy’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi cumi n’abiri nibura no kumara nibura imyaka itatu abashakanye batabana ku bushake bwabo.
Itegeko rishya ryongeyeho izindi mpamvu zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro.
Itegeko rishya rinateganya ko abashakanye bamaze nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo (aho kuba imyaka itatu nk’uko byari bimeze mu itegeko rya 1988) bashobora gusaba ubutane.
Ubu kandi ababyeyi b’abashakanye, abakozi bo mu rugo n’abana bemerewe gutanga ubuhamya mu rubanza rwa gatanya igihe bibaye ngombwa.
Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango n°32/2016 ryo ku wa 28/08/2016, rikaba ryaratangajwe mu Igazeti ya Leta nº 37 yo ku wa 12/09/2016, ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego bagasaba gutanywa bya burundu.
Tanga igitekerezo