Abahinzi n’aborozi bayobotse inzira yo kubikora kijyambere mu karere ka Nyamasheke bavuga ko ubumenyi buke n’amahugurwa adahagije bikiri bimwe mu mbogamizi bahura na zo zibabuza kugera ku musaruro wifuzwa wahaza amasoko bashobora kubona bakagira n’ibitunga imiryango yabo,bakavuga ko n’amahugurwa make aboneka ahabwa bake muri bo, bikaba imwe mu mpamvu z’idindira ry’umusaruro ukenewe ku masoko no mu ngo z’abaturage.
Ni bimwe mu byo bagaragaje ubwo muri aka karere haberaga imurikabikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no guhemba abahinzi 15 babaye indashyikirwa mu karere mu bikorwa by’ubuhinzi,n’imirenge 3 yahize indi muri uru rwego,bamwe mu bahinzi n’abagoronome b’imirenge baganiriye na Bwiza.com, bayitangarije ko, kuba hari aho usanga umuturage yejeje igitoki gipima ibilo 125 nyamara iruhande rwe hari usarura ikitarengeje ibilo 10 ari ukubera izi mbogamizi zigihari, ko igihe bagira ubumenyi buhagije mu mihingire n’imyororere iboneye,umusaruro warushaho gushimisha.
[caption id="attachment_144376" align="alignnone" width="1024"] Buranga Jean n’umufasha we ( umwegereye) berekwa uburyo bwo kwita kuri kawa[/caption]
Buranga Jean utuye mu mudugudu wa muramba,akagari ka Gisoke, mu murenge wa Mahembe muri aka karere, wabaye indashyikirwa mu karere kose mu kwita ku gihingwa cya kawa akabihererwa n’akarere igihembo cy’amafaranga 580.000, anasanzwe azwiho guhinga imyumbati mu buryo butangaza benshi muri aka karere, yabwiye Bwiza.com ko byose abigeraho mu kwishakishiriza mu bwenge bwe,ariko ko igihe yabihererwa amahugurwa yakuba inshuro nyinshi umusaruro abona,akanigisha abandi bakeneye kuzamura umusaruro wabo,haba muri uyu murenge wa Mahembe no mu yindi mirenge y’aka karere.
Ati’’ kwita kuri kawa mu buryo bw’indashyikirwa byampinduriye ubuzima ku buryo bufatika kuko ku mwero mbona amafaranga arenga miliyoni n’igice,ariko ikimbabaza ni uko mbikora mu buryo bwanjye nta mahugurwa ahagije muri ubu buhinzi mbona. Nubwo nabaye indashyikirwa ku rwego rw’akarere nkaba nahawe igihembo cy’amafaranga 580.000,ndamutse mpuguriwe neza ubu buhinzi ndetse n’ubuhinzi bw’imyumbati uko mbyifuza nakuba inshuro zitari munsi ya 3 umusaruro nkanigisha n’abandi benshi,kuko n’abafashamyumvire dufite hari igihe bakenera guhora bihugura kugira ngo babashe gukora ibiteza imbere abahinzi.’’
Avuga ko muri ubu buhinzi yakuyemo inka za kijyambere zibasha kumuha umukamo uhagije,ariko kuba ubworozi bwabo na bwo bukorwa mu buryo bwabo bwite batabihugurirwa cyane,bituma hari ibyo bakamenye batamenya, umusaruro wari ukenewe ugatuba, bagasba akarere na RAB kubafasha muri ayo mahugurwa agenerwa abahinzi n’aborozi ba kijyambere,ku buryo babyigisha n’abandi benshi,bakunganira abafashamyumvire n’abandi bamamazabuhinzi bafite mu kongera umusaruro.
[caption id="attachment_144373" align="alignnone" width="1024"] Abahinzi b’indashyikirwa ku rwego rw’akarere bahembwe amapompe[/caption]
Senga Musatapha, umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Shangi, avuga ko mu murenge we hari abahinzi bageze ku rwego rwo kweza ibitoki bipima ibilo 120 kuzamura mu gihe mu myaka mike ishize wasangaga umusaza yikoreye ibitoki 5 mu gitebo kimwe.
Ati "Imyumvire iragenda ihinduka ni yo mpamvu dufite abahinzi ntangarugero beza ibitoki bishimishije, ariko haracyari byinshi byo gukora kuko hari benshi bacyiziritse ku buhinzi bwa gakondo budatanga umusaruro twifuza".
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzweimibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko gahunda yo kongerera ubumenyi abahinzi n’aborozi ba kijyambere yatangiye ku bufatanye na RAB,imurikabikorwa nk’iri rikaba bumwe mu buryo bwo gutuma bamwe bamenya aho abandi bageze mu buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, akavuga ko ibikenewe byose ngo ubuhinzi n’ubworozi bube koko ubw’umwuga bizagenda bikorwa bikurikije ibyifuzo by’abaturage n’ubushobozi uko bugenda buboneka.
[caption id="attachment_144375" align="alignnone" width="1024"] Visi Meya Mukamana Claudette yerekwa umusaruro w’ibitoki[/caption]
[caption id="attachment_144372" align="alignnone" width="1024"] Basabye kongererwa ubumenyi mu myororere[/caption]
Tanga igitekerezo