Ikibazo cy’abana basiba amashuri, bamwe bakanayata burundu bakirirwa mu tubari two mu murenge wa Mahembe, mu karere ka Nyamasheke ngo kimaze gufata intera ndende.
Nubwo iki kibazo ngo kiri mu tubari turi muri santere z’ubucuruzi hafi ya zose muri uyu murenge ariko izitungwa agatoki cyane n’ababyeyi n’abarezi bavuga ko zabararuriye abana,ngo ni santere y’ubucuruzi ya Mugonero iri hafi y’umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke- Karongi, iy’ahitwa mu Giti mu kagari ka Kagarama inagarukwaho cyane na benshi, iy’ahitwa mu Kabuga mu kagari ka Gasovu, Cyarusine mu kagari ka Nyagatare, ngo n’indi y’ahitwa mu Bujanja mu kagari ka Nyakavumu,aha ngo bikaba bikabije cyane.
Bavuga ko bamwe mu bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze muri za GS Fumba na GS Nyagatare ndetse n’abo mu mashuri abanza bayasiba ku bwinshi bakajya kwirirwa bokereza ibirayi aba bacuruzi,abandi bakabafasha guteka amandazi,hakaba n’abatumwa amakaziye y’ inzoga kuri santere y’ubucuruzi ya Mugonero bazijyana kuri izi santere z’ubucuruzi zindi ku mutwe.
Abandi bakirirwa babavomera amazi, udufaranga tw’intica ntikize babahaye bakabashora mu tubari tw’ibigage turi aho bakayanywera,ababyeyi bakagira impungenge ko ibi bigage biba birimo n’iby’ibikorano bigenda bibangiriza abana buhorobuhoro.
Iki kibazo impande zose zivuga ko gihangayikishije buri wese utuye muri uyu murenge cyazanywe mu munsi mpuzamahanga wa mwarimu no guhemba abarezi b’indashyikirwa,wari wabereye muri uyu murenge ku rwego rw’aka karere, witabiriwe n’inzego zinyuranye.
Kanamugire Ferdinand avuga mu izina ry’abandi barezi yagize ati’’ birababaje kubona uca ku kabari k’ikigage mu ma saa munani z’amanywa ugasanga abana baranywa bakwikanga bakirukira mu nzu imbere bakingiwe ikibaba n’abacuruzi babyo, bamwe mu bana bakaba barageze nubwo bata amashuri burundu bakibera mu tubari.
Natwe abarezi bikatudindiza kuko gutegereza umunyeshuri uri mu kabari ngo azaza akomezanye n’abandi amasomo bigorana,ari na ho hava kuvuga ko hari abarangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika. None se niba bize ibishyashya nk’uwo adahari azaza abifatire he?
Yarakomeje ati’’ binapfira mu bayobozi b’utugari n’imidugudu kuko amashuri aba yabigaragaje ariko ntibikurikiranwe. Nibatugaragarize nibura umucuruzi umwe wabihaniwe tumumenye kandi bazi ko bihari.
Ntakiyimana Anaclet umwe mu babyeyi na we ati’’ikibabaje ni uko hagaragaramo n’abana b’abakobwa ,tukabona ikibazo kiri ku babyeyi babo baba batabahaye agasanzu kabafasha kurya ku ishuri,umwana yakwicwa n’inzara saa sita akajya kwasamira iryo rindazi,ikigage cyangwa ikirayi cyokeje muri ako kabari na za resitora ashobora gukurizamo n’inda itateganijwe,ari yo mpamvu twakizanye muri rusange kugira ngo gishakirwe umuti urambye kuko abana bacu barahangirikira cyane.’’
Padiri mukuru wa paruwasi gatulika ya Kibingo akaba na nyiribigo byinshi by’amashuri muri aka kace,avuga ko ari ikibazo gihangayikishije cyane kandi kigaragara mu mirenge ya Mahembe,Gihombo na Kirimbi,agatunga agatoki uburangare bw’abayobozi b’’utugari n’imidugudu n’abayobozi b’amashuri badatangira amakuru ku gihe bakayatanga amazi agiye kurenga inkombe.
Na we ati’’ ndasaba umurenge n’utugari,bavuze abana bata ishuri bigiriye mu tubari,rwose ni ukuri birahari. Ubuyobozi bw’imidugudu n’ubw’utugari usanga ntacyo bwitayeho pe! Babyitayeho,abo bacuruzi bakoresha abana biga bakabaha n’ibyo bigage bagahanwa by’intangarugero byacika abana bacu bapfapfana batyo bakagarurwa mu ishuri bakiga neza.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josue Michel,yashimiye abagaragaje iki kibazo,avuga ko hagiye gufatwa ingamba zikaze zirimo no guhana hakurikijwe amategeko abakura abana mu mashuri bose, kuko gushukisha ibirayi byokeje,amandazi cyangwa inzoga z’inkorano abana ukabatesha ishuri na bwo ari bumwe mu bugome ndengakamere umuntu nk’uwo aba akorera igihugu cy’ejo hazaza.
Tanga igitekerezo