Ibibazo by’ingutu biracyabangamira uburezi bw’abana b’incuke bamwe bakaba bacyigira mu nsengero no mu byumba by’amasengesho kubera kubura amashuri bigiramo hafi y’amashuri abanza aba abegereye.
Ibindi bibazo harimo kuba hari aho n’aboneka ari kure y’abana ntibabashe kuyagana, ababyeyi benshi batarazamura imyumvire mu gutanga agahimbazamusyi k’abarezi bayigisha,n’ibindi, akarere n’abafatanyabikorwa bako bagasabwa kongera imbaraga mu gukemura izi mbogamizi zose.
Ibi bibazo kimwe n’ibindi bikigaragara muri uru rwego ni bimwe mu byagaragajwe n’abarezi muri aya mashuri na bamwe mu babyeyi,ubwo hasozwaga ibikorwa by’umushinga’ Itegure kwiga’ w’umuryango VSO wafashaga mu kwita ku burezi bw’aba bana muri aka karere mu gihe cy’imyaka 3 ishize ,no gutanga bimwe mu bikoresho bikenerwa ku mashuri yigaho aba bana,birimo ibigega by’amazi na Filtres ziyayungurura, aho bagaragaje ko nubwo muri iyi myaka hakozwe byinshi by’ingirakamaro ngo aba bana babashe kugana aya mashuri,hakiri byinshi byo gukorwa ngo imbogamizi mu myigire yabo ziveho.
Baganira na Bwiza.com,bamwe mu babyeyi,abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bibafite ,bagaragaje ko kuba hari abana bamwe bigira mu nsengero no mu byumba by’amasengesho cyangwa ahandi hatagenewe ishuri, bibangamira imyigire yabo cyane,kuko ngo nk’imfashanyigisho zagombye gufasha abarezi kwigisha bazishyiramo,ba nyiri izi nsengero n’ibi byumba by’amasengesho bakazikuramo bahakorera indi mirimo, gukuramo abana igihe bashakiye batanabateguje,bigatuma bashakisha munsi y’ibiti n’ahari agacucu ngo abo bana bige,n’ibindi usanga bishobora no gutuma abana bato badakunda ishuri nk’uko biba byifuzwa.
Mukandera Beatrice wigisha mu ishuri ry’inshuke riri muri GS Fumba mu murenge wa Mahembe,avuga ko abana bigira aho batijwe n’ubuyobozi bwa paruwasi gatulika ya Kibingo, kubera indi mirimo ihakorerwa nko kuba amakorali ahasubiriramo indirimbo hakabera n’ibirori, bibangamira cyane imyigishirize ye n’imyigire y’abana.
Ati’’ntibiga neza kuko usanga nk’imfashanyigisho nashyizemo abaje kuhakorera iyo mirimo yindi bazangiza cyangwa ngasanga bazikuyemo bazijugunye, isuku yaho na yo ikaba ikibazo,ugasanga kuba nta mashuri aba bana bagira yabo bwite byica byinshi,niba Leta ishaka koko ko intego z’aya mashuri zigerwaho,yagombye gutekerezwaho mu nyubako z’amashuri,aho kubaka iz’abanza n’ayisumbuye gusa,aya akibagirana.
Nikuze Deborah uyobora ishuri ribanza rya Rangiro,mu murenge wa Rangiro,na we yemeza ko kuba aba bana badafite amashuri bigiramo bibangamira ireme ryagombye kuhatangirwa.
Ati’’ iwacu bigira mu nsengero no mu byumba by’amasengesho,hakaba igihe ba nyira byo babikenera abana barimo tukabajyana munsi y’ibiti cyangwa ahandi hari agacucu ngo bige, ntibige neza,imfashanyigisho zabo zikangirika, hakiyongeraho ko nta n’intebe zihagije baba bafite, no kuba ababigisha batabona agahimbazamusyi gakwiye nk’uko ababyeyi baba bakemeye, byose bigakoma mu nkokora imyigire n’imyigishirize.’’
Bavuga ariko ko nubwo ibibazo bigihari, bishimira intambwe yatewe ku bufatanye na VSO,kuko hari aho yubatse amashuri inahashyira ibikoresho,bakanishimira cyane cyane amahugurwa yahawe abarezi bigisha aya mashuri kuko bamwe batari barize uburezi, bagasaba akarere gukomeza gutekereza ku bisigaye kugira ngo uwiga n’uwigisha bose babe bishimiye.
Umujyanama mu by’uburezi mu muryango VSO Mbabazi Ruth, na we yemera ko ibibazo bigihari ariko ko yishimira ko uyu mushinga ‘Itegure kwiga’ hari ibyo usize ukemuye,nk’aho wubatse ibyumba 10 by’amashuri y’aba bana, kuba n’abafite ubumuga baritaweho bakiga, guha amashuri bakurikiranaga ibigega na za Filtres ziyungurura amazi kuko hari n’aho kunywa amazi meza kuri aba bana bikiri ikibazo, amahugurwa y’abarimu yongereye imbaraga mu myigishirize,agasaba akarere ko ibyagezweho byabungabungwa n’ibindi bigakomeza ngo umwana wiga ishuri ry’inshuke ibyo yateguriwe na Leta bimugereho uko byateguwe.
Umukozi ushinzwe amashuri y’inshuke,abanza no kwigisha abakuze gusoma no kwandika muri aka karere , Habineza Florien, avuga ko hari ibyatangiye gutekerezwaho n’akarere nk’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri y’aba bana, gushishikariza ababyeyi gutanga agahimbazamusyi ka mwarimu baba bemeye, kubashakira abarimu babyigiye,n’ibindi bitanga icyizere cy’ireme ry’uburezi ri
Tanga igitekerezo