Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barasabwa imbaraga mu kurushaho kucyitaho bacyongereza ubwinshi n’ubwiza, cyane cyane bongera ubuso bw’imirima gihigwaho, kugira ngo kirusheho kubateza imbere.
Babisabwe n’uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, ubwo muri uru runganda ruri mu murenge wa Bushekeri, hizihirizwaga umunsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi, aho aba bahinzi baboneyeho gushimira umukuru w’igihugu Paul Kagame, uburyo yabateje imbere abaha imigabane muri uru ruganda ingana na 25%, bituma biyumva nk’abafatanyabikorwa barwo aho kuba abagenerwabikorwa.
Mu bimaze gukorwa biteza imbere abahinzi b’icyayi n’abaturiye uru ruganda kuva muri 2010 Rwanda Mountain Tea itangiye kurushoramo imari, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi warwo Kanyesigye Emmanuel, hari kuba abarenga 3000 barahawe imirimo, bahembwa buri kwezi, amafaranga arenga 2.000.000.000 yinjira mu baturage buri mwaka kubera rwo, aborozwa, abishyurirwa mituweli n’ibindi, byose ikigamijwe ari ukuzamura imibereho y’abahinzi b’icyayi n’abaturiye uruganda.
Hari kandi gahunda yo guha ishimwe abahinzi n’abasoromyi b’indashyikirwa hagamijwe gukundisha iyi mirimo abakirimo bose, kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi nk’uko byifuzwa,binajyanye no kwimakaza gahunda yo gukorera ku mihigo,mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.
Agaruka ku byakozwe kuva muri 2010 uru ruganda rwegurirwa Rwanda Mountain Tea, Kanyesigye Emmanuel yagize ati: “Icyo gihe ubuso bwahingwagaho icyayi bwari hegitari 1264. Muri uyu mwaka wa 2023 bugeze kuri hegitari 1506. Ubushobozi bwo gutunganya umusaruro w’icyayi cyumye bwariyongereye, uyu mwaka haratunganywa toni 2568 zivuye ku 1736 muri 2016, biturutse ku mashini nshya n’uburyo uruganda rwaguwe.’’
Yanavuze ko ikindi cyishimirwa ari izamuka ry’igiciro cy’amababi y’icyayi,aho kimaze kugera ku mafaranga 375 ku kilo. Gisakura Tea company inashyira ingufu mu bwiza n’ubwinshi bw’icyayi, byayishyize mu nganda zihagaze neza ku isoko mpuzamahanga, muri nyinshi zigera kuri 230 zihahurira, hanabaho kongerera abakozi ubushobozi binyuze mu mahugurwa atandukanye, kimwe no kwagura urunganda rwongererwa ubushobozi, aho ubu rwakira toni 69 z’icyayi ku munsi mbere rwarakiraga toni 36.
Ikindi uyu muyobozi avuga cyakozwe ni ukubaka amarerero y’abana b’abasoromyi b’icyayi yatumye bagira imibereho irushijeho kuba myiza, umubyeyi usoroma ntahangayike ngo umwana we aririrwa nabi, hanubakwa amacumbi y’abasoromyi, kuko, bitewe n’aho iki cyayi giherereye, byasabaga amacumbi ngo haboneke abagisoroma, hanakorwa ibindi birimo gutangira abaturage 500 b’imirenge 4 gihingwamo mituweli umwaka ushize, uyu mwaka itangirwa 300.
Kanyesigye avuga ko nubwo hakozwe byinshi n’ibindi bigikorwa, bagifite imbogamizi z’ubushobozi budahagije ku bahinzi bashaka kugihinga n’abashaka kwagura ubuso, abasoromyi badahagije aho bakeneye 3200, bafite 1600 gusa, imihanda itameze neza mu byayi n’amacumbi adahagije y’abasoromyi, bikemuwe byafasha byinshi muri ubu buhinzi.
Nambajimana Simon, umwe muri aba bahinzi, avuga ko ibyo bagezeho byose babishimira cyane Perezida Kagame, kuko mbere bamwe bageraga nubwo bashaka kukirandura, bagifata nk’aho ntacyo kibamariye, kugihesha agaciro kwe bigatuma bacyitabira kibageza aho bishimira.
Ati: “Mbere twari inyuma y’abandi umuhinzi w’icyayi nta jambo agira, ariko ubu turatura heza, tukajyana abana mu mashuri, tukariha mituweli, Ejo Heza n’ibindi, byose biturutse ku miyoborere myiza ya Perezida wacu dushima cyane.’’
Umwe mu bayobozi b’amakoperative y’abahinzi b’icyayi, Kayiranga Eleuthere, na we yishimiye intambwe bamaze gutera, agaragaza ariko imbogamizi z’amacumbi adahagije n’ikibazo cy’imbuto muri koperative igiye kugihinga ku buso bushya bwa hegitari 350, ko bikemutse mu minsi iri imbere haba hatewe indi ntambwe mu iterambere yiyongera ku zimaze guterwa.
Ibi bibazo byose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Mbyayingabo Athanase, nyuma yo gushimira abahinzi, uruganda na Rwanda Mountain Tea uburyo ibyo bakora bizamura imibereho y’abaturage bose, yabijeje imbaraga z’akarere mu gufasha kubikemura.
Ati: “Nk’ikibazo cy’abasoromyi tugiye gufatanya na ba Gitifu b’imirenge tugishakire umuti,kuko dufite ikibazo cy’ubukene mu baturage barimo cyane cyane urubyiruko, rumwe rukavuga ko rukeneshwa no kutagira imirimo kandi hano ihari.’’
Yunzemo ati: “Iki kimwe n’ibindi mwagaragaje, ibyo akarere gashoboye kazabibafashamo kuko ibyo mukora, cyane cyane nk’ibi mutanga n’amafaranga yinjira mu baturage aturutse hano, bigira uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’akarere kose.’’
Yasabye abahinzi n’abasoromyi kwirinda kwaya amafaranga babona, bayajyana mu bitabafitiye inyungu nk’ubusinzi n’ibindi, bakanirinda amakimbirane mu ngo, kuko byombi ari umwanzi ukomeye w’iterambere.
Aka gace ka Gisakura katangiye guhingwamo icyayi mu 1972, uruganda rugitunganya ruhagera mu 1975, rugenda rwongererwa ubushobozi n’abahinzi barushaho gukundishwa ubu buhinzi kugeza ubu, aho bageze kumusaruro wa toni 8 kuri hegitari, intego ari ukugera kuri toni zirenga 11 kuri hegitari mu myaka 5 iri imbere.
Abahinzi 4 b’indashyirwa bahembwe inka, abandi babona ibihembo binyuranye birimo matora, uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, asaba abahinzi n’abasoromyi b’icyayi kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe akomeye igihugu cyabahaye.
Tanga igitekerezo