Abana b’abakobwa biga mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Ngoma, iyo ubabajije ibyo bazi ku buzima bw’imyororokere bamwe bakubwira ko ari ibyo baganirijwe na bagenzi babo, abandi bakakubwira ko ari ibyo bigishijwe ku mashuri, kuba nta ruhare rw’ababyeyi rurimo ngo bikaba bibagiraho ingaruka zirimo no gutungurirwa mu ruhame.
Aba banyeshuri bavuga ko batungurwa cyane n’imihindagurikire y’ubuzima bwabo, rimwe na rimwe bakaba bakeka ko barwaye cyangwa bafite ibindi bibazo by’ubuzima, kandi ari ubumenyi buke bafite.
Uyu ati “Nabimenye ndi ku ishuri, ndi mu mwaka wa Gatandatu, nyine tuba tugira ngo batubwire uko bigenda, kugira ngo nugeza icyo gihe cyo kuyijyamo[imihango] uzabashe kumenya uko uzabyitwaramo, bitazanagukoza n’isoni mu gihe utabizi”.
Mugenzi we ati “Nayigiyemo sinabimenya ariko ku ishuri ubu barabinyigishije”. Icyo asaba ababyeyi ni ukwegera abana hakiri kare bakabigisha mbere y’uko batungurwa. Ati “Bagomba kuzajya babibwira abana babo bakiri bato, kugira ngo nibajya mu mihango bazajye bamenya uko babyitwaramo”.
Ku rundi ruhande, ababyeyi baganiriye na Flash Tv ntibahakana ko kudasobanurira abana ku buzima bw’imyororokere bishobora kubagiraho ingaruka zirimo no kuba batwara inda bakiri bato no kwandura n’izindi ndwara.
N’ubwo bemera iri kosa, bitana bamwana, aho abagabo bavuga ko amakosa ari ku bagore, nabo bakegeka ikosa ku bagabo. Uyu mugabo ati “Iby’amasoni byakagombye kuvaho, nk’abamama bakabwira nk’abana babo bati ‘mujye mwitwaza ibi bikoresho mu gihe mugeze muri iki kigero”.
Uyu mugore na we ati “Keretse papa we niwe wabimubwira, ubwo se wabihera he ubimubwira? [umugore] uba wumva ufite isoni, ni umupapa ugomba kubimubwira”.
Umusaza ugeze mu zabukuru avuga ko isoni ziterwa n’ubumenyi buke n’ababyeyi baba bafite, bukababera imbogamizi mu gihe babona nta byinshi babiziho. Ati “Abapapa se koko, wakwegera umwana w’umukobwa! Aganira na nyina burya, ahubwo umuhungu aganira na se. Iyo utazi neza gusobanura ikintu ugira isoni”.
Nambaje Aphrodis, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba, arasaba ababyeyi gutinyuka bakegera abana babo, bakabigisha bakiri bato kugira ngo bitazabagiraho ingaruka.
Ati “Nta soni zigomba kubaho cyane iyo dushaka kuburamira, bagomba gutinyuka bakava mu bintu byo gutsinda cyane iyo baganiriza abana babo cyane cyane by’umwihariko ab’abakobwa kuko hari byinshi baba bakeneye kumenya ku buzima bwabo, …”.
Akomeza avuga ko iyo abana bishakashakiye ubumenyi hirya no hino bibagiraho ingaruka zo kuba bahabwa amakuru atariyo, rimwe na rimwe bakayahabwa n’abashaka kubangiriza ubuzima n’ibindi bishobora kubakururira ihungabana cyangwa kurangwa n’imico itanogeye umunyarwandakazi.
Tanga igitekerezo