Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi atangaza ko yifuza guhindura uburasirazuba bw�iki gikugu bwibasiwe n�imirwano mo ahantu hakorerwa ibikorwa by�ubukungu.
Mu ruzinduko yagiriye muri Uganda kuva kuwa Gatandatu tariki ya 9 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2019, Tshisekedi yabwiye mugenzi we wa Uganda, Yoweli Museveni ko yasuye Uganda kugira ngo bagire ibyo baganiraho.
Ati � Nziko uzi byinshi ku mateka y�aka karere. Ni yo mpamvu naje kukurena ngo twemeranye ko twakora ubucuruzi aho kuba mu mirwano. Ndimo kugenda mvugana n�abantu bakuru mu karere kugira ngo turebe uko twava ku kugira ibice by�imirwano tujya ku buhahirane. Gusa mu gihugu cyanjye, hari udute tukirimo imirwano.�
Tshisekedi yavuze ko yifuza kuganira na Museveni ku ngingo yo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu karere kandi ngo yizeye ko ubunararibonye bwe buri butume bagera kuri byinshi.
Perezida Museveni yashimiye mugenzi wa Congo ndetse amwizeza ko ashyigikiye kuba Congo yarahisemo kwiyunga ku Muryango wa Afurika y�Iburasirazuba. Yavuze ko � Abaturage ba Congo ni kimwe n�aba Uganda, dufite byyinshi duhuriyeho,�
Ibi biri mu itangazo rihuriweho n�abakuru b�ibihugu byombi ryashyizwe hanze kuri uyu wa 10 Ugushyingo, abakuru b�ibihugu bagarutse ku ngingo zitandukanye ziganje ubuhahirane mu by�ubukungu n�ubucuruzi.
Tanga igitekerezo